Abanyarwanda bane birukanwe ku butaka bwa Uganda barataka inkoni

Sangiza iyi nkuru

Abagabo bane b’Anyarwanda ;  Felicien Uwizeye , Jimmy Habimana, Emmanuel Twizerimana na Jacob Ndayambaje baravuga ko bafungiwe muri Uganda umwaka wose ari nako bakubitwa hafi buri munsi.

Felicien Uwizeye w’imyaka 71 avuga ko ibyo bakorewe ubwo bari bafunzwe ari ibya mfura mbi. Avuga ko bakubitwaga buri gihe ari nako bakoreshwa imirimo ivunanye, bavuga ko ari nk’ubucakara.

Uyu mugabo ufite abana barindwi akaba akomoka mu Karere ka Burera,  yafunzwe muri  Kanama 2018 ubwo yerekezaga muri Uganda gushaka akazi gasanzwe.

Avuga ko “ N’ubwo nari mfite ibyangombwa, nanjyanwe mu rukiko, mpamwa n’icyaha cyo kwinjira muri Uganda binyuranye n’amategeko, bampaye igihano cyo gufungwa umwaka.”

Avuga ko muri Gereza yasanzemo abandi Banyarwanda benshi kandi ko n’abandi bagendaga babasangamo buri munsi.

Ati “ Bamfungiye muri Gereza ya Kisoro, nyuma banjyana mu ya Ndorwa. Nyuma twaje kuba benshi, bamwe babimurira mu ya Kiburara, Mbarara na Mparo. Baradukubitaga, bigeze aho twumva ko ari ibisanzwe ahubwo dutegereza igihe tuzafungurirwa. Abo twasizeyo barababaye cyane.”

Uwizeye yabwiye abanyamakuru ko  birirwaga batwara ibiti byo gutwika amatafari kandi ubyanze agakubitwa.

Yemeza ko we ubwe yiboneye Abanyarwanda bagera kuri 500 muri gereza ya Kabale.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ikibazo cy’Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo kimaze igihe. Ibi byabaye akamenyero bigeze aho u Rwanda rugira icyo rwise inama abaturage barwo kutajya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *