Gen Kasirye Gwanga mu ijoro ryakeye yongeye kurasa amapine y’imodoka y’ikamyo yasanze irimo irapakira ibiti by’inturusu mu ishyamba ryahoze ari irya leta.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, itariki 29 Kanama mu Giturage cya Luzira, mu Karere ka Gomba, ubwo itsinda ry’abagabo ryari mu ikamyo ifite purake UAS 430P, ryatangiraga gutema ibiti babitema mu ishyamba bigatuma Gen Gwanga arasa amapine atatu y’iyo kamyo.
Abari bafite iyi kamyo bahise bayabangira ingata bariruka basiga ikamyo, Gen Gwanga nawe akomeza igikorwa cye cyo kurengera ibidukikije nk’uko iyi nkuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ikomeza ivuga.
Igipolisi cya Uganda cyanze kugira byinhsi gitangaza kuri ibi kivuga ko kitigeze kibimenyeshwa kandi ko ntacyo kibiziho.
Uyu mugabo wasezerewe mu gisirikare cya Uganda, Gen Kasirye Gwanga ariko akunze kuvugwaho gukora ibikorwa benshi basanga biba bidakwiriye ariko ntihagire ingaruka bimugiraho.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo yarashe ku modoka y’umuhanzikazi Catherine Kusasira (ukunze kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza NRM) nyuma yo gusaba abari bayirimo kugabanya urusaku rw’imiziki bumvaga bakanga bikarangira arashe imodoka.


