Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kiravuga ko impamvu cyatanze imbuto ya Soya ntitange umusaruro kuri bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Huye, bahinga mu gishanga cya COAGIMPA, ari uko itabanje kugereragezwa kuri ubwo butaka.
Ibi byaviriyemo abo bahinzi igihombo gikomeye ndetse babiheraho basaba iki kigo kubaha indishyi z’akababaro nk’uko iyi nkuru dukesha RadioTv10 ikomeza ivuga.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr KARANGWA Patrick, yavuze ko bagiye kwica icyiru bakagira icyo bakorera aba bahinzi kuburyo bazabona umusaruro ukubye kabiri uwo basaruye kugira ngo hasibwe icyuho.
Yagize ati:”.. .hari ukubaha imbuto nziza n’ifumbire, tukabaherekeza mu mihingire yabo kuburyo bazabona umusaruro mwinshi ugereranyije n’uwo basaruye, bityo bigakuramo icyuho…”
Igishanga cya COAGIMPA kiri ku buso bugera kuri hagitari 50. RAB ivuga ko ahasanzwe hera toni 2 kuri hagitari imwe hashobora kwera toni 4 mu gihe hakoreshejwe uburyo bushoboka bwo gutubura umusaruro ari nabwo iki kigo cyizeza aba bahinzi gukoresha bakabashumbusha igihombo bagize.


