Abasivili barindwi, barimo abanyamulenge batatu n’abandi bo mu yandi moko atuye mu Minembwe, bamaze kwicwa mu minsi ibiri barashwe mu misozi miremire ya Minembwe na Itombwe, muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, iitariki 29 Kanama n’ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 muri Teritwari ya Fizi. Ibyo bitero ku basivili biravugwa ko ari ibikorwa by’imitwe yitwaje ibirwanisho.
Inama y’umutekano y’igitaraganya yahuje kuwa gatatu abayobozi ba gisivili n’aba gisirikare yibanze ku kibazo cy’umutekano wa ntawo muri Fizi. Abayitabiriye bakomoje ku bantu babiri bishwe barashwe ahitwa Kirumba-kambwe na Shakira, mu Murenge wa Tanganyika, mu birometero 50 ugana mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Minembwe. Abandi bantu bane bakomerekejwe n’amasasu yarashwe n’abantu batazwi muri ibyo biturage.
Iyi nkuru dukesha radio Okapi iravuga ko abishwe basanzwe mu bitotsi ubwo batungurwaga n’abantu bitwaje intwaro. Amakuru aturuka aha akaba avuga ko abishwe icyo gihe ari abaturage bo mu bwoko bw’Abafuliiru.
Mu Murenge wa Itombwe, umusivili umwe yararashwe ahitwa Rugabano, undi arasirwa ahitwa Bukundji muri groupement ya Basimukindji 1. Undi musivili w’umushumba yiciwe ahitwa Nyamara, undi ahitwa Tuhoko, muri groupement ya Basimukindji 1.
Nyuma, undi musivili yiciwe ahitwa Mibunda yishwe n’umusirikare wa FARDC. Ushinjwa bivugwa ko yari yasinze yari azi ko arashe mugenzi we w’umusirikare nyuma yo gushwana ubwo isasu ryafataga umusivili wo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Muri rusange, ngo abaturage batatu b’Abanyamulenge barishwe, mu gihe abandi bane bishwe bava mu bwoko bw’Ababembe, Abafuliiru n’Abanyindu.
Komanda w’ingabo za FARDC muri Minembwe, Col Antoine Gbiagolo Ngondo, aremeza ko ibyo bintu byose byabaye hagati yo kuwa Kabiri no kuwa Kane. Kuwa Gatatu, inka hafi 30 nazo zaribwe zijyanwa ahantu hataramenyekana.
Uyu musirikare mukuru akaba yatangaje ko batangiye iperereza kuri ibi byose byabaye, aboneraho gusaba abantu bose bitwaje intwaro, n’amoko yose yavuzwe, guhagarika amakimbirane bagashyira intwaro hasi.


