Abantu bagera kuri 12 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatwa bacukura imva ya DJ Arafat uherutse kwitaba Imana azize impanuka ya moto.
Umuyobozi w’umujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, Vincent Tohbi Irié yatangaje ko abo bafana bamaze gutabwa muri yombi hakaba hari gushakishwa n’abandi bafatanyije muri icyo gikorwa kigayitse.
Amakuru avuga ko icyateye aba bafana gufungura imva ya Arafat ari uko bifuzaga kumenya neza niba ariwe koko witabye Imana kuko batabyemeraga ko umuhanzi wabo bakundaga yatabaruka.
Umwe mu bafana baganiriye na AFP yatangaje ko bifuzaga kureba umubiri wa nyakwigendera kugira ngo bizere ko ariwe witabye Imana.
Yagize ati”Twifuzaga kureba umubiri we (Arafat) ntabwo twemeraga ko yapfuye”.
Dj Arafat yashyinguwe n’imbaga yabantu benshi harimo n’ibyamamare muri Afurika nka Davido, Sidiki Diabate, Fally Ipupa, Koffi Olomide,S erge Beynaud ndetse na Perezida w’iki gihugu (Côte d’Ivoire), Alassane Ouattara.
Uyu muhanzi yitabye Imana ku wa 12 Kanama 2019 azize impanuka ya Moto.
Injyana ya coupé-décalé yitiriwe DJ Arafat yatangiriye muri Côte d’Ivoire mu 2000, ubwo hari intambara muri iki gihugu, ikaba yaraje mu buryo bwo kwerekana ko urubyiruko rwari rukeneye kwishima n’ubwo igihugu cyari mu bibazo.
DJ Arafat yishwe na moto mu gihe ari cyo kinyabiziga yakundaga cyane dore ko yanazikoreshaga mu mashusho y’indirimbo ze nyinshi zirimo n’iyo yise “Moto Moto” yasohoye muri Gicurasi.
Yitabye Imana amaze gukora album 11 mu myaka 15 yari amaze akora umuziki. Mu 2016 na 2017 yahembwe nk’umuhanzi w’umwaka (Coupé-Decalé Awards).



Emmy Niyigena/ Bwiza.com



6 Responses
Rodneyweema
perdere peso camminando
Rodneyweema
Rodneyweema
perdere peso camminando
Rodneyweema
???????? ???? ??????
https://www.google.com.pr/url?q=https://demontagmoskva.ru
???????? ???? ?????? 6432434
???????? ???? ??????
https://www.google.com.pr/url?q=https://demontagmoskva.ru
???????? ???? ?????? 6432434
Back links
Back links
Back links 0da6ed0
Back links
Back links
Back links 0da6ed0