Imyaka 100 y’Abadiventisti mu Rwanda isize uruhurirane rw’ibikorwa by’iterambere

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe cy’iminsi itatu haba ibikorwa binyuranye byo kwizihiza yubile y’imyaka 100 Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi rimaze mu Rwanda, habaye ibikorwa binyuranye, birimo kwishimira ibyagezweho no kumurika ibishya.

Kuwa 31 Kanama 2019, habaye isengesho rikuru kuri Stade Amahoro, ahahuriye Abadiventisti baturutse hirya no hino mu Rwanda, bakuzura Stade yose, abandi bagatererwa intebe mu mpande z’ikibuga.

abagize iri 61ee 34ef3

Mu ijambo rya Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Mme wizeye Judith, yavuze ko Leta yishimira kuba ifiteho itorero ry’Abadiventisti umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’ubuvuzi, uburezi n’ibindi mu gihe cy’imyaka 100 itambutse.

minisitiri md69c d02cc

Herekanywe kandi filime igaragaza bimwe mu byagezweho mu myaka 100, birimo inyubako bakoreramo n’insengero zubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, amashuri menshi kuva ku y’inshuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza, hakaba kandi n’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima.

 

Kuwa 01 Nzeli 2019 Abadiventisti bakoze umuganda rusange baharura umuhanda i Masoro, banafungura ku mugaragaro inyubako ihuje ibihugu 11 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, ikazatangirwamo serivisi z’ubuzima.

itorero ry a535c 9f246

Kuwa 2 Nzeli 2019, Perezida wa Repubuika y’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventiste yo muri Afurika yo Hagati (AUCA), mu rwego rwo kuzamura ubumenyi na serivisi z’ubuvuzi n’iz’ubuzima mu Rwanda no mu karere riherereyemo.

dsc 2183 3jp07e8 c4c45

Perezida Kagame yabasezeraniye ko Leta y’u Rwanda izabatera inkunga kandi ikabunganira mu bikorwa basigaje ngo batangize n’ibitaro bizakorana n’iri shuri ry’ubuvuzi.

HEpng30cc7

Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1919, ritangijwe n’abamisiyoneri babiri Elie Delhove na Henri Monnier (wamenyekanye cyane nka Munnyeri). Mu ikubitiro habatijwe abantu batandatu bafatwa nk’abizera baryo ba mbere, ariko magingo aya ribarirwa abayoboke basaga miliyoni mu Rwanda.

NTWALI John Williams

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *