Ubwoba ni bwose nyuma ya bombe yaturikiye mu Mujyi wa Kampala

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Gace ka Lithuli, Bugolobi muri Nakawa mu Mujyi wa Kampala bakutse umutima nyuma yo kumva iturika rya gerenade muri ako gace.

Iri turika ryabaye ku manwa yo kuwa 3 Nzeri uyu mwaka ni rya generande y’akanyamasyo yari irurikijwe na Polisi ubwayo nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda byabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango yavuze ko iyi gerenade yaturikijwe yabonwe n’abaturage bari mu mirimo y’ubwubatsi mu kibanza cy’uwitwa Musisi.

Yahumurije abaturage bakutse umutima kubera iri turika, avuga ko nta gikuba cyacitse.

Polisi ubwo yahageraga, yamenye ko hari n’izindi ebyiri zitari zabonwe ariko ngo “ Imwe kuyitwara ntibyari gukunda,” bityo iraturitswa.

Yemeje ko nta mutungo wangirijwe n’iri turika cyangwa se ngo hagire ubikomerekeramo.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Onyango yasabye aba bubatsi kwigengesera ndetse anakangurira abaturage kuzajya bamenyesha inzego z’umutekano igihe baba babonye ikintu batazi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *