Hamenyekanye icyishe amarabira umukinnyi wa filimi nyarwanda Rwasa

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa filimi nyarwanda, Denis Nsanzamahoro wari uzwi nka Rwasa yitabye Imana kuri uyu wa 5 Nzeri 2019 bitunguranye nyuma yo kumara igihe gito arwariye mu bitaro bya CHUK.

Uwari umurwaza we, Alexis Muyoboke yatangarije TNT ko uyu mugabo yishwe na diyabete.

Yagize ati “  Nibyo koko yapfuye [Rwasa] ku gicamunsi. Yari amaze igihe gito mu bitaro.”

Uyu mugabo yitabye Imana yari amaze iminsi ine mu bitaro gusa.

Nsanzamahoro yari azwi cyane muri sinema nyarwanda yari amazemo igihe kitari gito. Azwi muri filimi nka Rwasa (yamwitiriwe) n’izindi nka Ay’urukundo.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Abazi neza uyu mugabo bavuga ko u Rwanda ruhombye umuntu w’ikirakamaro muri sinema.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *