Nkore iki ibaye nkore iki aha kuri Bwiza.com, ndabona twese ariho tugiye kuzajya tubariza inama zo kubaka ingo zacu pe!.
Nitwa Emmanuel nkaba maze amezi arengaho gato abiri nubatse urugo, ariko ndabona umugore yananiye pe.
Hadashize ibyumweru bibi umugore nasanze arimo gusambana, njyewe naramwifatiye, bitewe n’uwo bari baryamanye ntibyaba birebire kuko burya iyo ufite agatwe gato ukarinda urugumo.
Uwo basambanye ni umuntu ukomeye kuko we ubwe yambwiye amagambo akakaye gusa yararangije amponga amafaranga ngo ntuze, nagiye kuyabikuza kuko ntabwo wabura ibyuma ngo ubure n’Intama.
Rwose aho kugira ngo umugore wanjye atuze ndimo kubona biba bibi pe, arafata gahunda atambwiye, ndataha nijoro ngasanga ntabwo ahari kandi namuhamagara akanyitaba nyuma y’igihe ari uko ageze hafi y’urugo.
Njyewe naramwicaje ndamubaza nti ‘kuki urimo kumbabaza kandi ubizi ko ngukunda? Ambwira ko ntacyo ambabazaho ahubwo ngo ni njye ukomeza ibintu.
Mubaza aho avuye ati “Ni akazi” kandi mu by’ukuri akazi akora saa kumi n’imwe kaba karangiye, n’ubwo imodoka hari igihe ziba zigoye kuboneka mu mujyi wa Kigali, ariko hari igihe na saa yine cyangwa 23:00 aba atarahagera. Kandi burya n’amaso arakwereka n’ubwo aba ambeshya ko yatinze mu kazi, ku murongo se,…
N’iyo ageze mu rugo ntabwo ashobora kwitaba telefone ye andi iruhande, aba abazwa niba ayageze mu rugo, mbese telefone ye ni ikidakorwaho,… Narumiwe!
Mungire inama, kuko ndibaza nti ‘ese yaba ari njyewe kibazo wenda nkaba ntamunezeza uko abishaka? bibaye byo se ntiyabimbwira, nkeka ko twashakanye kugira ngo abone aho aba yitwa umugore ubundi akomezanye n’uwo muntu nirinze gutangaza kandi asanzwe afite umugore n’abana.


