Kandida Depite Sebagenzi Ally ni umwe mu batangije ishyaka rishya mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Sebagenzi Ally Hussein wamenyekanye mu ruhando rwa politiki mu Rwanda ubwo yiyamarizaga ubudepite nk’umukandida wigenga mu matora aheruka ya 2018, ubu ni umwe mu batangije umutwe wa politiki mushya mu Rwanda, wiswe Nation Democratic Party of Rwanda, akaba anawubereye Visi Perezida wa mbere .

 

Mu mpera z’iki cyumweru, kuwa 14/09/2019, uyu mutwe mushya wa Politiki uyobowe na Augustin Niyitegeka wakoranyije bamwe mu barwanashyaka bawo mu nama Nkuru y’igihugu, baganira ku kunoza ibikenewe ngo buzuze inzego, banategure Inteko Rusange izemerezwamo burundu ishyaka rikandikwa mu rwego rw’amategeko.

Sebabagenzi Ally Hussein, Visi Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi mu Rwanda (NDP Rwanda) yavuze ko bafite icyizere gisesuye ko inzira barimo yo gukusanya no gutegura ibisabwa byose ngo bandikwe mu mategeko itazagira ikiyitambamira, kuko ngo mbere na mbere icyo bashyize imbere ari ukubahiriza amategeko, mu byo bakora byose. Sebagenzi ati: “Uko biri kose nta kabuza gahunda yacu tuzayigeraho, kuko tuzirinda kugongana n’itegeko iryo ari ryo ryose, ahubwo tuzayubahiriza yose uko yakabaye”

9
Bamwe mu banyamuryango ba NDP mu nama nkuru

Augustin Niyitegeka, Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi mu Rwanda (National Democratic Party of Rwanda), yongeye gushimangira ko icyo batumbiriye mbere na mbere atari ukurwanira imyanya ya politiki, kuko ngo hari benshi bayishakisha, bayigeramo ntibongere kuvugira abaturage. Niyitegeka yagize ati: “Aho kugira ngo umuntu abone umwanya wa politike ntavugire abaturage, ahubwo byarutwa no kubavugira atawurimo. Iyo myanya ibonetse nabyo ni byiza, ariko icyiza kurushaho ni ukubasha gukorera ubuvugizi abaturage, kandi ubwo buvugizi bukazana impinduka nziza”.

Ku ruhande rwe bwite, Visi Perezida Sebagenzi abajijwe n’Itangazamakuru niba atarahisemo gufatanya n’abandi gushinga umutwe wa Politiki abitewe no kuba ataratsinze amatora y’abadepite aheruka, yasubije agira ati: “Iyo umuntu yiyemeje gukorera igihugu nk’umunyapolitiki wigenga, iyo amatora yiyamamazagamo arangiye, uruvugiro rwe narwo ruba rurangiye. Ariko iyo afite ahandi avugira (platform) nk’ishyaka rya politiki, ubuvugizi burakomeza”.

Muri progaramu politiki y’iri Shyaka NDP-Rwanda, bazibanda cyane ku kibazo cy’ubushomeri, Ireme ry’Uburezi n’iterambere rihamye ry’ubuhinzi.

 

Williams N. John

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *