Abarundi batuye hafi ya Rusizi bakuwe imitima n'urusaku rw'amasasu bahumvise

Sangiza iyi nkuru

Abarundi batuye hafi y’uruzi rwa Rusizi rugabanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, bavuga ko bafite ubwoba bakeka ko inyeshyamba zabagabaho ibitero zivuye muri Congo.

Ni abaturage bo ku musozi wa Kagazi, Rusiga, Mparambo muri Komini Rugombo, hahana imbibi n’agace k’imisozi miremire yo muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo, bakaba basaba igisirikare cya Leta y’u Burundi gukaza umutekano kugira ngo izi nyeshyamba zitinjira mu Burundi.

Batangarije Sosmedia/Burundi ubwoba bafite nyuma y’aho ku wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2019, bumvise urusaku rw’amasasu ku nkengero z’uyu mugezi.

Umuturage utuye hafi y’uyu mupaka mu Ntara ya Cibitoke, agira ati “Twakuwe imitima n’urwo rusaku rw’amasasu twumvise, abana bacu ntabwo bajya ku ishuri bitewe n’iryo rasa”.

Uyu muturage akomeza avuga ko ingabo z’u Burundi zitwaje intwaro zikomeye zakambitse hafi y’uwo mugezi wa Rusizi.

Abaturage bahumurizwa ngo bakaba babwiwe ko urusaku rw’amasasu bumvise rwaturukaga muri Congo, aho ngo igisirikare cya Congo (FARDC) cyahigaga inyeshyamba zaho ngo ziba inka.

“Umupaka wacu urarinzwe”. Ibi ngo bakaba babitangarijwe n’umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Cibitoke iki kinyamakuru kitatangaje amazina, aho yanabasabye kuzajya bahita batanga amakuru mu gihe hari icyo baketse.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *