Minisitiri w’Umuco na Siporo, Madame Nyirasafari Espérance ari mu basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ashingiye ku Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80, igika cya mbere, agace ka 2 n’igika cya 5, uyu munsi ku wa 20 Nzeri 2019, Perezida wa Repubulika yashyizeho abasenateri bakurikira:
- Dr. Iyamuremye Augustin: Yari Perezida w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.
- Madame Nyirasafari Espérance: Yari Minisitiri w’Umuco na Siporo.
- Habiyakare Franà§ois: Yari Perezida w’Inama y’Ubuyobozi wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta.
- Dr. Mukabaramba Alvera: Yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemerera Perezida wa Repubulika Abasenateri 8. Bivuze ko bane babura azabashyiraho.



