Se w’umuraperi Fresh Kid, Paul Muatabazi atangaza ko yifuza guha akazi MC Kats, umugabo wa Fille uherutse kwirukanwa ku kazi yakoreraga akabari ka Fame.
Mutabazi na MC Kats ubusanzwe si inshuti bitewe ahanini no kuba yarigeze kumujugunya hanze mu kabari ka Fame ubwo yari akiri umukozi wako. Ugblizz ivuga ko Kats yigirejeho nkana Mutabazi avuga ko nta ndirimbo nzima agira yakinwa mu birori yateguye.
Mu kiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Uganda, Mutabazi asa nk’aho yakozwe ku mutima n’iyirukanwa rya Katamba, yagize ati “ Uzane ibyangombwa byawe ndebe niba ukwiriye kubona akazi muri saro (salon) yanjye.”
Fresh Daddy nk’uko uyu mugabo w’imyaka 40 avuga, ngo ntiyareba ku bibi Katamba yamukoreye, ko ahubwo yifuza kumuha akazi kugira ngo amuzahure mu bukene afite muri iyi minsi.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ni nyuma y’aho Katamba agaragariye ari kurya capati n’ibishyimbo, ibiryo muri Uganda bita ‘Ekikomando’ ndetse nk’ibyabaciriritse nka rubanda rwa giseseka.


