Abaturage batuye mu Midugudu ya Kibiraro na Kangondo mu Karere ka Gasabo barasaba Leta kubafasha bagasubirana ubutaka bwabo kuko gahunda yo kubimura yananiranye. Aba kandi bisunze amategeko barasaba indishyi ya 5% by’imitungo yabaruwe ariko ntiyishyurwe mu gihe kivugwa mu itegeko rijyanye no kwimura abantu ku nyungu rusange.
Mu 2018 nibwo Akarere ka Gasabo katangiye kutumvikana n’abaturage ba Bannnyahe ku bijyanye no kubimura. Impande zombi zananiwe kumvikana ndetse hitabajwe Umujyi wa Kigali, ariko biba iby’ubusa.
Akarere ka Gasabo kashakaga kubimura ku nyungu z’ibikorwa rusange ariko benshi mu baturage bakavuga ko ingurane z’amazu ari mu Busanza mu Karere ka Kicukiro bahawe ari agahomamunwa. Basaba guhabwa amafaranga ngo bajye gutura ahandi.
Kuri ubu abatuye Bannyahe bavuga ko bagiye kwitabaza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kugira ngo basubizwe ubutaka bwabo cyangwa se ngo bongere bagane inkiko ku nshuro ya kabiri cyane ko ubwa mbere bazigana babwiwe ko bareze mu buryo budakurikije inzira zisabwa. Bavuga ko noneho bazubashirizwa ibisabwa ariko urubanza rwabo rukakirwa.
KT Press yabonye ibaruwa aba baturage bandikiye Umujyi wa Kigali, ivuga ko bakeneye gusubizwa ubutaka bwabo ndetse hakiyongeraho na 5% by’indishyi y’ababaro k’ubukererwe bwo guhabwa ingurane.
Bavuga ko bisunze itegeko rijyanye no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, rivuga ko ba nyir’imitungo bishyurwa ingurane nyuma y’amezi atatu habayeho kuyibarura. Iyo iki gihe kirenze, hishyurwa amande ya 5% y’umutungo wabaruwe bitewe no gutinda kwishyurwa.
Bati “ Kuva ibyo kutwimura byarananiranye, turasaba ko twahabwa indishyi ya 5% kandi tugasubizwa uburenganzira ku butaka bwacu.”
Umwe muri bo witwa Jean de Dieu Shikama wari wanditse ku giti cye ariko ibidahabanye n’ibiri mu ibaruwa ihuriweho n’abaturage ba Bannyahe, ati “ Ubuyobozi bw’umujyi ntacyo buratubwira ariko dufite gahunda yo kwandikira MINALOC. Ibi nibitagira icyo bitanga, nta yandi mahitamo ni ukugana inkiko.”
Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yabwiye KT Press ko iyi baruwa ntayo yabonyeho. Avuga ko hari ubushake bwo gukemura iki kibazo.
Ati “ Twiteguye kuvugana n’abantu bafite ikibazo cyihariye. Ntabwo iki kibazo twagikemura muri rusange. Twakemura icy’umuntu ku giti cye.”
Abaturage barasaba ibi mu gihe Umujyi wa Kigali muri Kanama watangaje ko abatuye Bannyahe bagera kuri 360 bazimurwa mu kwezi gutaha k’Ukwakira 2019.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kugeza ubu nk’uko KT Press ibitangaza, abaturage 79 gusa ni bo bemeye kwimuka mu mazu bahawe nk’ingurane mu gihe Bannyahe ituwe n’abasaga 1000.


