Kuri Rweru habonwe umurambo w'umuntu ubuyobozi buwushyinguza hutihuti

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2019, ku kiyaga cya Rweru, mu gace ka Nyagisozi, Komini Busoni, hatoraguwe umurambo w’umugabo wahise ushyinguzwa hutihuti n’Imbonerakure.

Umuyobozi wa Zone ya Nyagisozi, yategetse ko uwo murambo uhita ushyingurwa nta perereza ryari ryakorwa, gusa ku ruhande rw’abaturage batabashije kumenya uwo muntu wishwe, bakaba barabigizeho amakenga.

Ahagana saa yine n’igice (10:30) ngo nibwo uyu murambo wabonwe ku nkombe z’ikiyaga, ahantu ngo n’umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza mu Ntara ya Kirundo, Olivier Nibitanga, yari yasuye muri icyo gitondo.

Abaturage bakaba baragize amakenga cyane nyuma y’aho umuyobozi w’aka gace Juvénal Ndorere yahise ategeka Imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, guhita zishyingura uwo murambo nta perereza rikozwe.

Ikinyamakuru cya Radio RPA itangaza ko uwo murambo washyinguwe hutihuti, nta gupima aho wari uri, cyangwa se ngo hakorwe ibindi birebana n’iperereza. Abaturage bakaba bavuga ko bibagiraho ingaruka bikabatera n’ubwoba nyuma yo kubona imirambo ariko ubuyobozi ntibubabwire aho iba yaturutse.

Albert Hatungimana, Umuyobozi wa Komini Busoni ubwo yabazwaga na RPA amakuru arebana n’uyu murambo yasubije ko nta byinshi yawumenyeho.

Si ubwa mbere ku kiyaga cya Rweru kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi hagaragaye imirambo, Muri Kanama 2014, Abarundi batuye mu Ntara ya Muyinga baroba muri iki Kiyaga cya Rweru bagaragaje ko babonye imirambo 40 irerembamo, nyuma Leta y’u Burundi irayishyinguza ariko iza gutangaza ko ari iyaturutse mu Rwanda.  Ibi u Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma ruvuga ko ntaho ruhuriye n’iyo mirambo.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *