Abanyeshuri 426 mu bangiwe gusubira kwiga i Goma bagiye gutangira mu Rwanda
Abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bo mu Rwanda bigaga mu mujyi wa Goma muri DR Congo babujijwe kujyayo kuko Ebola yahageze mu mezi abiri ashize, ubu 426 bagiye gutangira kwigishwa mu Rwanda. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019, yasuye ikigo bagiye gutangira kwigishirizwamo […]
Gen. Kale Kayihura aho aviriye mu gihome yabaye umushumba w'Ihene
Umusirikare wa Uganda, Gen.Kale Kayihura nyuma yo kuva muri gereza, ubu yibereye mu ifamu ye aho aragira ihene ze. Gen.Kale Kayihura yakoze imirimo itandukanye ndetse akaba yaragiye mu mahugurwa ya gisirikare mu bihugu bitandukanye nka China, Misiri na Amerika n’ibindi bitandukanye ndetse akaba yarabaye umuyobozi wa polisi igihe kinini ari naho yagiriye ibibazo byatumye ahagarikwa […]
Rusizi: Inzego zose zirasabwa guhagurukira rimwe mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’izindi nzego zigakoreramo zirebana n’uburenganzira bw’umwana no mukurinda ihohoterwa, bavuga ko muri aka karere hakigaragara ihohoterwa rinyuranye rikorerwa abana, rigaterwa ahanini n’amakimbirane yo mu miryango, ubukene n’ibindi bityo inzego zose zigasabwa ubufatanye mu kurikumira. Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’akarere ka Rusizi ku bufatanye n’umuryango Hope and Homes for Children Rwanda igahuza […]
Biravugwa ko Ben Rutabana wari mu barwanya Leta y'u Rwanda yishwe
Nyuma y’amakuru yavugaga ko umuhanzi Rutabana Benjamin (Ben Rutabana) yaburiwe irengero, inkuru ikomeje gucicikana ni uko ngo yaba yiciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hafi n’umupaka wa Uganda. Ben Rutabana abarizwa mu ihuriro rya RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse akaba yari n’umuyobozi muri iri huriro riyobowe na Kayumba Nyamwasa. Ikinyamakuru cyo […]
Abangilikani bo mu Rwanda biyambuye izina rya gikoloni
Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryahinduye izina riva Ku kwitwa ‘Province de l’Eglise Anglicane au Rwanda’ ryitwa ‘Eglise Anglicane du Rwanda’ mu rwego rwo kwiyambura izina rya gikoloni. Musenyeri Dr Laurent Mbanda uyobora ‘Eglise Anglicane du Rwanda yabitangaje muri iki cyumweru mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi wa GAFCON nk’uko ikinyamakuru The Church Times cyo mu Bwongereza kibitangaza. […]
Uganda: Umurambo w'umusirikare wari umaze iminsi 4 yarabuze wabonetse mu mugezi
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyabonye umurambo wa Alex Kasaja wari umaze iminsi ine aburiwe irengero nyuma y’umukwabu wari umaze iminsi ine. Umurambo wa Private Kasaja wabonetse mu mugezi wa Nyamwamba uri muri Rwenzori. Capt. Fideri Masumbuko ushinzwe amakuru muri UPDF muri aka gace yavuze ko uyu musirikare yari muri Batayo ya 25 mu kigo cya […]
Ni ibyishimo muri RDC nyuma y'abantu 1000 bamaze gukira Ebola bagasubira mu ngo
Amashami y’Umuryango w’Abibumbye ya OMS na UNICEF yishimiye intambwe yatewe, aho abantu 1000 bamaze gukira icyorezo cya Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Aba bose ni abavurirwaga mu bigo bitandukanye, bahawe uburenganzira bwo gusubira iwabo mu ngo nyuma yo gusanga nta kibazo bagifite. Inkuru ya BBC ivuga ko muri Kanama 2019 ari […]
Umuririmyi w’icyamamare Jean Claude Gianada yageze mu Rwanda
Umuhanzi w’umufaransa w’icyamamare mu muziki w’indirimbo zisingiza Imana benshi bazi nka Classique , Jean Claude Gianadda, yageze i Kigali aho aje mu gitaramo “Stand up for Children with Disabilities ” kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2019, ni igitaramo yatumiwemo na Kolari Christus Regnat yo mu Rwanda isengera muri Kiliziya Gatolika muri […]
Burundi: Polisi ivuga ko yabonye umurambo w'uwari ufite umwanya ukomeye muri Minisiteri y'Umuco
Polisi y’u Burundi yatangaje ko yabonye umurambo wa Jean Marie Vianney Rugerinyange wigeze kugira umwanya ukomeye muri Minisiteri y’Umuco na Siporo. Aya makuru yatanzwe na Nkurikiye Pierre, Umuvugizi muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi nk’uko SOS Medias ibivuga. Abaturanyi bari mu rugo rwa nyakwigendera Rugerinyange ni bavuga ko umurambo wabonetse hafi y’urugo rwe. Ikinyamakuru Iwacu kivuga […]
Umuhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi yakomoje ku butwari bwa Fred Rwigema
Umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni wa Uganda, Lt.Gen. Muhoozi Kainerugaba, yifurije iruhuka ridashira Fred Gisa Rwigema witabye Imana mu myaka 29 ishize. Fred Rwigema yari afite ipeti rya jenerali Majoro mu gisirikare cya Uganda, by’umwihariko benshi mu bayobozi bakomeye ba Uganda bakaba bashima ubutwari bwe ku rugamba n’imico ye. Ku itariki ya 2 Ukwakira 1990, […]
Perezida Mnangagwa yatangiye kwigana mugenzi we Kagame
Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yatangiye kwigana mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu bijyanye no kuzahura ubukungu bw’igihugu ndetse n’isura yacyo mu mahanga. Ikinyamakuru Zimbabwe Independent kivuga ko kuri ubu ubutgetsi bwa Mnangagwa bwamaze gushyiraho uburyo bwo gushaka ibisubizo mu gihugu imbere aho gutega amahanga. Iyi nkuru ivuga ko Zimbabwe igiye kuva ku guhugira […]
Umugabo wanjye arabyibushye cyane, aramfuhira kandi afite igitsina kingana n'agatoki k'agahera- Nkore iki?
Ndi umugore ufite abana babiri, umwe w’imyaka itandatu n’undi w’itatu, rwose mfite umugabo umfuhira cyane bikomeye kandi mu by’ukuri usanga ntacyo abashije mu buriri pe. Ntuye mu Karere ka Gasabo, nkora akazi k’ubucuruzi biciriritse ariko rwose umugabo wanjye usanga atajya atuza atambona irihande rwe, n’ubwo naba nagiye gusenga ntabwo aba atuje. Arabyibushye cyane noneho aho […]
Kuri Rweru habonwe umurambo w'umuntu ubuyobozi buwushyinguza hutihuti
Ku wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2019, ku kiyaga cya Rweru, mu gace ka Nyagisozi, Komini Busoni, hatoraguwe umurambo w’umugabo wahise ushyinguzwa hutihuti n’Imbonerakure. Umuyobozi wa Zone ya Nyagisozi, yategetse ko uwo murambo uhita ushyingurwa nta perereza ryari ryakorwa, gusa ku ruhande rw’abaturage batabashije kumenya uwo muntu wishwe, bakaba barabigizeho amakenga. Ahagana saa yine […]
Abifuza kwiga ubumenyingiro ku giciro gito batekerejweho n’Ishuri Rikuru PIPR
Ishuri Rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) ritangaza ko hari amasomo y’ubumenyingiro atandukanye ku gito. Umukozi ushinzwe kwandika abanyeshuri muri PIPR , Damien Mutungirehe yabwiye Bwiza.com igihe aya masomo amara ndetse n’igiciro cyishyurwa ndetse n’ibindi nkenerwa. Ati “ Hishyurwa amafaranga ibihumbi 400 ku mwaka kuko amasomo amara umwaka umwe.” Mutungirehe yavuze ko mbere […]
Umunyamakuru uzwiho kuvuga ko yaguye abantu gitumo yatawe muri yombi na Polisi
Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi, Pierre Nkurikiye yemeje amakuru avuga ko umuraperi Baraka Olègue n’umunyamakuru wataraga inkuru za Youtube, Paceli Iradukunda benshi muri iki gihugu bazi nk’uwakundaga gutungura abantu akavuga ko yabaguye gitumo, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano. Nkurikiye avuga ko aba uko ari babiri bafungiye muri kasho ya polisi i Bujumbura bashinjwa ibyaha […]
Imana ntikeneye ibicu-Rev. Nibintije
Intangiriro 18:14 “Ese hari ikinanira Imana? Umunsi umwe akazuba kava ubwo twari twicaye mu busitani turyohewe n’ikirere cy’ubururu, bitunguranye imvura yahise igwa n’ubwo nta bicu cy’imvura cyari mu kirere. Izuba ryari ryarashe ndetse rikeye gusa mu minota itatu, imvura yahise igwa. Twaratekereje tuti “ Ese ubu iyi mvura iri guturuka he?” Ni nk’aho Imana yavugaga […]
Umunyamakuru wakubiswe n'abakomando barinda Kampala ubu asigaye agendera mu kagare- AMAFOTO
Muri Kanama 2018, nibwo hagaragaye amashusho y’abasirikare kabuhariwe ba Uganda (UPDF) bashinzwe kurinda umujyi wa Kampala, bakubita umunyamakuru wa Reuters, James Akena wataraga inkuru ku bamaganaga ifungwa rya Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, kuri ubu agaragaza ko izo nkoni zamuteye ubumuga. Abicishije kuri Paji ye ya Facebook, James Akena, yashyizeho amafoto yicaye […]
Polisi yanze guha amakuru Dr Himbara uvuga ko hari abashaka kumwica
Polisi yo mu Mujyi wa Toronto muri Canada yanze guha amakuru umwarimu muri Kaminuza, impuguke mu by’ubukungu, Dr David Himbara uvuga ko hari abantu bashaka kumwica. Himbara nk’uko Chimpreports ibitangaza, aherutse gutangaza ko hari abantu bashaka kumwica. Yavuze ko abateguye uyu mugambi babinyujije ku wundi muntu, ahita abigeza kuri polisi ndetse ko na we ubwe […]
“Urwa Gasabo” Indirimbo yatumye Mariaya Yohana yinjira muri Kinyatrap
mu minsi ishize nibwo mu Rwanda hadutse injyana isa naho itarimenyerewe mu matwi yabanyarwanda by’umwihariko abanyakigali izwi nka Kinyatrap ikorwa na basore bamaze kubaka izina hano mu Rwanda B-Threy na Bushari. Umwe mubasore basanzwe bakora iyi njyana uzwi nka B-Threy wamenyekanye mu ndirimbo sindaza yateye intambwe yegera umubyeyi wamamaye mundirimbo zagakondo ndetse n’izubaka umuryango nyarwanda […]
Karongi: Yatanze Frw miliyoni biba iby'ubusa arafungwa
Umugabo witwa Hakizimana Lody w’imyaka 41, afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kugerageza gutanga ruswa ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw). Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Kane taliki ya 03 Ukwakira mu masaha y’igicamunsi, afatirwa mu murenge wa Bwishyura mu muhanda wa Karongi- Nyamasheke. Yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi kugira ngo amurekurire imodoka ye yo […]