Umunyamakuru wakubiswe n'abakomando barinda Kampala ubu asigaye agendera mu kagare- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Muri Kanama 2018, nibwo hagaragaye amashusho y’abasirikare kabuhariwe ba Uganda (UPDF) bashinzwe kurinda umujyi wa Kampala, bakubita umunyamakuru wa Reuters,  James Akena wataraga inkuru ku bamaganaga ifungwa rya Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, kuri ubu agaragaza ko izo nkoni zamuteye ubumuga.

Abicishije kuri Paji ye ya Facebook, James Akena, yashyizeho amafoto yicaye mu kagare k’abamugaye agaragaza ko aba basirikare ba Uganda inkoni bamukubise zamuteye kumugara kugera n’aho atakibasha kwigenza.

Aho yagize ati “Byarangiye inkoni zabo zo mu kwa munani umwaka ushize zimviriyemo kugendera mu kagare”. Ibinyamakuru bitandukanye byemeje ko urukiko rwategetse ko uyu munyamakuru agomba guhabwa Miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda z’indishyi z’akababaro.

Akena yakubiswe ari mu bikorwa byo gutara inkuru ku myigaragambyo y’abasabaga Leta gufungura Depite Robert Kyagulanyi mu Mujyi wa Kampala.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, Akena yari kumwe n’abandi banyamakuru barimo Juma Kiirya, Ronald Muwanga, Ronald Galiwango bose bo kuri NTV, Julius Bakabaage wa NBS, Samuel Kyambadde wa Metro FM na Richard wa Ghetto TV.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa UPDF, Richard Karemire, yasabye imbabazi abantu bose bababajwe n’ibikorwa bigayitse byakozwe n’abo basirikare bamukubise umusubirizo.

Yavuze ko banenze imyitwarire itari iya kinyamwuga yaranze abo basirikare bakagera n’aho bakubita abanyamakuru bari mu kazi kabo.

Yagize ati “UPDF irifuza kumenyesha ko ibabajwe cyane n’imyitwarire ya buri wese bikaba byatumye umuyobozi mukuru w’ingabo ategeka ko batabwa muri yombi bagahabwa ibihano.”

m1
Umunyamakuru  James Akena mu kagare k’abamugaye
m2
James Akena agaragaza ko inkoni yakubiswe zamuteye ubumuga
m3
James Akena akubitwa n’abasirikare b’abakomando bashinzwe kurinda umujyi wa Kampala
w
James Akena yakubitwaga afite n’ibikoresho by’akazi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *