Umugabo wanjye arabyibushye cyane, aramfuhira kandi afite igitsina kingana n'agatoki k'agahera- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Ndi umugore ufite abana babiri, umwe w’imyaka itandatu n’undi w’itatu, rwose mfite umugabo umfuhira cyane bikomeye kandi mu by’ukuri usanga ntacyo abashije mu buriri pe.

Ntuye mu Karere ka Gasabo, nkora akazi k’ubucuruzi biciriritse ariko rwose umugabo wanjye usanga atajya atuza atambona irihande rwe, n’ubwo naba nagiye gusenga ntabwo aba atuje.

Arabyibushye cyane noneho aho byaje guhuhukira ni uburyo anafite igitsina gito pe, ni gato cyane kangana n’urutoki rumwe ruto, ndavuga agahera. Sinzi niba hari icyakorwa ngo gikure, niba habaho imiti yatuma gikura mwandangira.

Rwose ku bushobozi bwacyo gifata umurego, n’abana mfite ni abe ariko nk’umugore sinavuga ko hari uburyohe nigeze numva mu mibonano kubera we kuva twabana mu myaka 7 itandatu ishize, reka da, aragerageza mu minota mike ishoboka akaba ararangije. Ngayo nguko ibyo nahuye nabyo.

Akeka ko namuca inyuma, buri kanya iyo ntarabutse gato, Eh ntabwo yatuza kandi uko gukomeza kunshunga nk’umwana nabyo birambangamira pe!! Ngire kutanezerwa mu buriri, mbure n’uburenganzira bwo kwigenga nk’umuntu mukuru.

Mungire inama, Nkore iki? gusa ahari akeka ko muciye inyuma byaba bimurangiranye kuko rwose ni agahomamunwa, nirinze kuvuga amazina yacu, murakoze, ntegereje inama zanyu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *