Sobanukirwa byinshi ku 'Munsi w'Igikoma' umaze imyaka 10 wizihizwa

Sangiza iyi nkuru

Buri tariki 10 Ukwakira, ibihugu nka Scotland, Leta Zunze Ubumwe z’America, Malawi, Ubufaransa, Bosnia, Haiti, Kenya, Romania, Liberia na Swede byizihiza Umunsi w’Igikoma.

Uyu munsi watangirijwe muri Scotland mu 2009, ugamije gufasha abana bahura n’ikibazo cy’imirire mibi no kubura ibyo kurya mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.

Kugeza ubu muri Malawi, abana bagera ku 320,000 bagaburirwa igikoma cy’ibigori cyujuje gitetse neza (gikize ku ntungamubiri kurusha ibindi) buri mwaka ku bufatanye n’ikigo cya Mary’s Meals .

Muri Scotland by’umwihariko haba amarushanwa ahuza abazi guteka igikoma, utsinze agahabwa igihembo nk’uko no mu yandi marushanwa bigenda.

Ubwo irushanwa ryatangiraga mu 2009, Umunyamerika witwa Mathew Cox wari waje kwifatanya n’Abanya-Scotland kwizihiza uyu munsi no kurushanwa, ni we watsindiye igihembo cy’umutetsi mwiza w’igikoma.

Kuri uwo munsi Cox yagize ati: ” Twaje hano ngo twizihize ubuhanga bwacu mu guteka igikoma hamwe n’abo muri Scotland kandi twishimiye gutwara iki gikombe ku rwego rw’isi.” (BBC)

Ikigo cya Mary’s Meals ni cyo gisakaza amafunguro y’igikoma mu bihugu biri mu nzira y’iterambere. Amakuru y’urubuga Days of the Year ruvuga ku mateka yaranze iminsi, avuga ko abana basaga 500,000 mu bihugu 16 ari bo bagezwaho iri funguro.

Uru rubuga ruvuga ko mu gitondo, abizihiza uyu munsi bazindukana ibikombe by’igikoma cyangwa se ibindi bikoresho bagishyizemo banywa ubwabo maze bagashakira na bagenzi babo icyo banywa, umunsi ukizihizwa utya.

Ngo umuntu ubyifuza yafatanya na Mary’s Meals mu kwizihiza uyu munsi cyangwa se akifatanya n’abandi bakusanya inkunga yo gufasha aba bana bafite ikibazo cyo kubura ibyo kurya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *