Mani Martin abona MINISPOC ihohotera uwo yakarengeye

Maniraruta Martin uzwi ku izina rya Mani Martin mu muziki abona ko iyo Minisiteri y’Umuco na Siporo itumiye abaririmbyi mu bitaramo bakaririmba indirimbo z’abandi haba harimo gukandagira itegeko ry’uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge, avuga ko ari  ‘uguhoterwa n’uwakakurengeye.’ Mani Martin ashingiye ku banyeshuri bo ku Ishuri ry’Umuziki n’Ubugeni rya Nyundo batumiwe mu Iserukiramuco rya Jama […]

Hari icyo FDLR yavuze ku gitero cyagabwe mu karere ka Musanze mu minsi ishize

Umuvugizi w’umutwe wa FDLR utavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’U Rwanda, Pierre Cure Ngoma yagize icyo avuga ku gitero cy’abitwaje intwaro cyagabwe mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange mu karere ka Musanze, kigatwara ubuzima bw’abaturage 14. Iki gitero cyagabwe n’abagera kuri 45. Muri bo hishwemo 19 abandi 5 bafatwa mpiri nk’uko tubikesha amakuru ya polisi y’igihugu […]

Burundi: Imbonerakure eshanu zafunzwe zishinjwa gushaka kwica umuyobozi

Kuva ku wa mbere tariki ya 7 Ukwakira 2019, Imbonerakure Eshanu zibarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, batawe muri yombi bashinjwa gutegura umugambi wo kwica umuyobozi w’iri shyaka. Izi Mbonerakure zatawe muri yombi mu Ntara ya Ruyigi, bakaba bashinjwa gutegura  umugambi wo kwica umuyobozi uhagarariye iri shyaka CNDD-FDD muri iyi ntara. Batatu batawe muri yombi ku […]

Nyarugenge: Abasizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda Karama- Nyamirambo baryama batizeye kuramuka

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Ruhango ya Mbere, Akagari ka Ruliba, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, bavuga ko inzu zabo zasinzwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda Ruliba-Karama- Nyamirambo, none ubu bakaba baryama bafite impungege ko bucya zabaguye hejuru. Mu kwezi kwa Gatandatu nibwo haturikijwe intambi, hamenwa urutare rwa Semafigi […]

Messi yahishuye ko yigeze gushaka kuva muri FC Barcelone abura ikipe imurambagiza

Lionel Messi yavuze ko mu mwaka wa 2013 yashatse kuva muri Barcelone, ariko ubu akaba ashaka gusoreza umupira we muri iyi kipe. Rutahizamu Messi w’imyaka 32 y’amavuko yabwiye radio RAC 1 ikorera i Barcelone ko “yumvaga afashwe nabi cyane” na Espanye muri icyo gihe ubwo we na se bakorwagaho iperereza ku buriganya mu gutanga imisoro. […]

Umugore wanjye akunda imibonano cyane, iyo nsanze yashyize agatambaro gatukura ku buriri mba nzi ko kambayeho

Ndagisha inama, ndi umugabo ufite umugore ariko nishinze uburyo aba ashakamo imibonano mpuzabitsina nasaza imburagihe cyangwa nkisanga narwaye indwara y’umunaniro ukabije. Mfite akazi, nkora mu kigo gitanga umuriro w’amashanyarazi, tuba dufite akazi katoroshye nubwo aba atari buri munsi. Umugore wanjye amaze igihe adafite akazi, aba yibereye mu rugo. Ubundi kuva twanabana akunda imibonano mpuzabitsina gusa […]

Nyamasheke/ Karambi: Abageze mu zabukuru 11 bahawe inzu zo kubamo- AMAFOTO

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke byabereye mu murenge wa Karambi, aho abageze mu zabukuru 11 batagiraga aho kurambika umusaya bahawe inzu. Abazihawe batangarije Bwiza.com ko  bumvaga nta mutekano usesuye bafite n’imibereho yabo itameze neza mu gihe batashoboraga kubona aho baba heza, bamwe ngo bakaba n’abana babo babonye babuze aho […]

Hari uturere tugiye kwibasirwa n'inkangu n'imyuzure mu minsi itatu iri imbere

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) gitangaza ko hari uturere tuzibasirwa n’imvura nyinshi kuva kuwa 10 kugeza kuwa 13  Ukwakira 2019. Mu itangazo riburiria Bwiza.com yabonye, Meteo Rwanda ivuga ko imvura yo kuwa 10 Ukwakira nimugoroba izaba iringaniye ariko ko izaba nyinshi cyane mu minsi itatu izakurikiraho by’umwihariko mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru ari two:  […]

Amafaranga macye yagufasha kwiga indimi muri Kaminuza ya CHUR

Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) itangaza ko yatangije ikigo kizajya kigisha indimi z’amahanga ku banyeshuri bayo n’abarimu ndetse no ku bandi bifuza kwiga indimi z’amahanga zitandukanye ku giciro gito. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza butangaza ko indimi zigishwa harimo Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Ikidage n’Ikinye-Koreya… Umuyobozi ushinzwe kwandika abanyeshuri muri iyi kaminuza, Dieudonne Hakizimana yabwiye Bwiza.com […]

Sobanukirwa byinshi ku 'Munsi w'Igikoma' umaze imyaka 10 wizihizwa

Buri tariki 10 Ukwakira, ibihugu nka Scotland, Leta Zunze Ubumwe z’America, Malawi, Ubufaransa, Bosnia, Haiti, Kenya, Romania, Liberia na Swede byizihiza Umunsi w’Igikoma. Uyu munsi watangirijwe muri Scotland mu 2009, ugamije gufasha abana bahura n’ikibazo cy’imirire mibi no kubura ibyo kurya mu bihugu biri mu nzira y’iterambere. Kugeza ubu muri Malawi, abana bagera ku 320,000 […]

Uzahangara Uganda azahinduka umuyonga-Gen. Muhoozi Kainerugaba

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba atangaza ko ibyago bitegereje uwo ari wese uzagerageza gushaka kugirira nabi igihugu cye. Gen. Muhoozi ni umujyanama wa Perezida Yoweli Museveni mu bijyanye na operasiyo zidasanzwe. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 8 Ukwakira uyu mwaka ubwo igihugu cye cyizihizaga Umunsi Mukuru w’Ubwigenge […]

Bobi Wine yeruye avuga ko ntabyo kuguyaguya Perezida Museveni

Umuhanzi kandi w’umudepite muri Uganda, Bobi Wine,  Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2019, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru hashize amasaha polisi imubujije gukora igitaramo cyo ku munsi w’ubwigenge, abatangariza ko ntabyo kuguyaguya Perezida Museveni. Wine, izina rye ry’ukuri rikaba ari Robert Kyagulanyi, yamaze kuvuga ko aziyamamaza mu matora ya perezida yo mu mwaka wa 2021 […]

Uganda: Umugabo utemera ko yabyawe n'umuntu yongeye gufatwa na Polisi

Polisi yo mu cyaro ka Kikaabya ho mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umugabo utemera ko yabyawe n’umwana w’umuntu ahubwo yavutse mu buryo bw’umwuka wera akaba ari nawe Yesu umwana w’Imana bumva muri Bibiliya. Uyu mugabo witwa Solomon Saemakula uzwi cyane nka Elosam Prince avuga ko atigeze abyarwa mu buryo busanzwe ahubwo yavutse mu […]

Kirehe: Babonye umukobwa we yambara neza, bamukura mu bahabwa ingoboka

Umukecuru utuye mu Kagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kirehe, Athanasie Mukamurenzi avuga ko ashobora kwicwa n’inzara bitewe no kutagira imbaraga zo gukora ndetse agakurwa no ku rutonde rw’abahabwaga inkunga y’ingoboka, ihabwa abageze mu zabukuru batishoboye bitewe n’umukobwa we umusura yambaye neza, bigakekwa ko akize. TV 1 dukesha iyi nkuru ivuga ko Mukamurenzi aba mu […]

Huye: Abiyise abanyamasengesho batekeye umukobwa umutwe baranamusambanya

Abagabo babiri bacumbikiwe uri station ya RIB mu Murenge wa Rusatira ,mu karere ka Huye hafungiwe bakurikiranyweho gutekera umukobwa umutwe,bakanamusambanya. Uyu mukobwa uvuga ko kuwa kabiri tariki ya 08 Ukwakira 2019 yagiye mu isoko aza guhura n’abatekamutwe bamumanukana mu ishyamba,bamubwira ko ari abanyamasengesho kandi bahishuriwe ko hari abamurwanya. Avuga ko aba bagabo atazi bakomeje kumuganiriza […]

Gakenke na Gatsibo: Abana 30 bataye ishuri bajya kuba abakarani n’abashumba

 Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Gakenke na Gatsibo mu ntangiriro z’iki cyumweru tariki ya 08 n’iya 09 yakoze igikorwa cyo gufata abana 30 bataye amashuri  bakajya gushaka mirimo abandi bakajya mu buzererezi. Mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru hafatiwe abana 28 naho mu karere ka Gatsibo mu  Ntara y’Iburasirazuba hafatiwe abana 2.  […]

GANA KU ISEZERANO – Rev. Nibintije

Abaheburayo 6:12 “…mugere ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.” Ese uri guhura n’ibigerageza bisa n’ibikomeye? Mu kwizera no kwihangana, uzabona amasezerano y’Imana aje mu buzima bwawe. Menya ko iteka umwanzi arwana cyane iyo azi ko uri hafi gusoza urugendo. Azaguta natekereza ko uri mu bibazo. Iyo ukomeje guharanira isezerano ryawe mu kwizera […]