Hari icyo FDLR yavuze ku gitero cyagabwe mu karere ka Musanze mu minsi ishize

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’umutwe wa FDLR utavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’U Rwanda, Pierre Cure Ngoma yagize icyo avuga ku gitero cy’abitwaje intwaro cyagabwe mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange mu karere ka Musanze, kigatwara ubuzima bw’abaturage 14.

Iki gitero cyagabwe n’abagera kuri 45. Muri bo hishwemo 19 abandi 5 bafatwa mpiri nk’uko tubikesha amakuru ya polisi y’igihugu yatangaje ku wa 6 Ukwakira 2019.

Bamwe muri aba bafashwe bavuze ko baturutse mu mutwe wa FDLR RUD-Urunana ufite aho uhuriye na FDLR, gusa Ngoma avuga ko babeshye kuko nta ho bahuriye kuko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo baherereyemo (FDLR) hatagira aho hahurira na Pariki y’Ibirunga.

Abaturage bo batangaje ko bakeka ko abagabye iki gitero ari abo mu mutwe wa FDLR (Bavugaga ko ari Interahamwe cyangwa se Abacengezi babateye). Aya mazina abiri ni ayo abantu benshi, cyane abatuye mu gice cy’amajyaruguru y’u Rwanda bita ababa muri uyu mutwe.

Mu nkuru ya BBC, Ngoma avuga ko ubwa mbere aya makuru y’ibitero na bo bayumvishe mu bitangazamakuru.

Ku wa 4 Ukwakira mu ijoro ni bwo aba bagizi ba nabi bagabye igitero mu mirenge ya Kinigi na Musanze, ku munsi wakurikiyeho bagera no mu wa Nyange ariko basubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda, bamwe barafatwa abandi bararaswa. Kugeza ubu haracyashakishwa abagize uruhare muri iki gitero.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *