Amafaranga macye yagufasha kwiga indimi muri Kaminuza ya CHUR

Sangiza iyi nkuru

Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) itangaza ko yatangije ikigo kizajya kigisha indimi z’amahanga ku banyeshuri bayo n’abarimu ndetse no ku bandi bifuza kwiga indimi z’amahanga zitandukanye ku giciro gito.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza butangaza ko indimi zigishwa harimo Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Ikidage n’Ikinye-Koreya…

Umuyobozi ushinzwe kwandika abanyeshuri muri iyi kaminuza, Dieudonne Hakizimana yabwiye Bwiza.com ko kwiyandikisha muri iri shuri ari Frw 5,000 ku bifuza kwiga aya masomo.

Yavuze ko abasanzwe ari abanyeshuri muri  Kaminuza ya CHUR bo bishyura Frw 14,000 ku kwezi mu gihe  abatari abanyeshuri bishyura ibihumbi  Frw 20,000, nyuma y’amezi atatu bakazakora ikizamini kugira ngo bahabwe seritifika (certificate).

Avuga ko guhabwa seritifika bidahita bikorwa kuko hasuzumwa urwego rwa buri munyeshuri kugira ngo ayihabwe.

Iki kigo nk’uko ubuyobozi bubitangaza, kigiye gufasha abanyeshuri bo muri Kaminuza ya CHUR ndetse n’abandi bakigana kuzimbukirwa indimi z’amahanga, ikibazo kitoroheye ingeri zose z’abanyarwanda.

Ushaka ibindi bisobanuro wabariza kuri aderesi zikurikira:

CHUR 2

CHUR

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *