Polisi yo mu cyaro ka Kikaabya ho mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umugabo utemera ko yabyawe n’umwana w’umuntu ahubwo yavutse mu buryo bw’umwuka wera akaba ari nawe Yesu umwana w’Imana bumva muri Bibiliya.
Uyu mugabo witwa Solomon Saemakula uzwi cyane nka Elosam Prince avuga ko atigeze abyarwa mu buryo busanzwe ahubwo yavutse mu buryo bw’umuka wera ndetse agahamya ko ari we mwana w’imana abantu bahora baramya Yesu Krisitu.
Elosam yatawe muri yombi na Polisi nyuma yaho abaturage bo muri aka gace akomokamo bagaragaje ko batewe impungenge n’ibikorwa bikunze kuranga uyu mugabo wiyita umwana w’imana ukunze kugaragara yisize amarange y’ubururu umubiri wose.
Polisi yatangaje ko yamutaye muri yombi bitewe n’ubusabe bw’abaturage.
Ofisiye wa Polisi Byomuhangi yagize iti”Twagiyeyo dusanga uwo mugabo wiyita Yesu, yateje impagarara mu baturage bitewe n’uko agaragara kandi agahamya ko ariwe Yesu atabyawe n’umwana w’umuntu”
Uyu mugabo ngo akaba yashyikirijwe urukiko ngo rukorere ubugorora ngingo ibyo akurikiranweho kuburyo yahanwa hashingiye ku gitabo cy’amategeko ahana muri iki gihugu.
Si ubwambere uyu mugabo wiyita yesu atawe muri yombi dore ko no muri 2016 yafatiwe mu cyaro cya Togo agafungirwa sitasiyo ya Polisi ya Kiwoko ihererye i Luwero nyuma yo gusanga yigisha imbaga y’abantu ababwira ko ariwe Yesu bari bategereje
Â


