Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakiriye Didier Drogba wakiniye Chelsea ndetse na David Luiz ukinira Arsenal mu biro bye (Village Urugwiro).
Didier Drogba yaje mu Rwanda mu ihuriro ry’urubyiruko rwari ruturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika rizwi nka Youth Connekt Africa 2019, asura n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
David Luiz we yazanye n’umubyeyi we ndetse n’umugore we, aje mu bikorwa by’ubukerarugendo ndetse n’ibirebana n’umupira w’amaguru, cyane ko Arsenal akinira ifitanye ubufatanye n’Ikigo cy’Ikihugu cy’Iterambere gifite mu nshingano ubukerarugendo muri gahunda ya Visit Rwanda.
Aba bombi bakiriwe na Perezida Kagame ndetse n’Umuryango we ugizwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Ingabire Ange Kagame.
Amafoto:

Flickr/Paul Kagame


