Gusambanya abana ni icyaha gihanyayikishije ibihugu byinshi n’umuryango nyarwanda bitewe n’ingaruka bigira nko gutwita bakiri bato, kuva mu mashuri ndetse no gutakaza ikizere cy’ubuzima. Izi ngaruka zose ni izigera kuri aba bana b’abakobwa.
Ingabire Marie Immaculée uhagarariye Urwego rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparent International Rwanda) ari mu baganiriye kuri iyi ngingo biciye ku rubuga rwa Twitter.
Uwitwa Kizito Safari yagize ati: “Gusambanya umwana rwose ni ubugome bukabije. Ubutaha bazakaze ibihano habeho no kuba babakona (chemical/surgical castration) cyane cyane abasuribiye icyaha.”
Ingabire ati: ” Umenya ari cyo cyabashobora.”
Ubwo isi yiteguraga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa wabaye kuri uyu wa 11 Ukwakira, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abayobozi guhera ku wa 2 Ukwakira, yavuze ko buri wese agomba guhagurukira ikibazo cy’abana basambanywa kuko kiri mu bibazo biremereye bibangamiye umuryango nyarwanda (Imvaho Nshya).
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangarije Inteko Ishinga Amategeko muri Nzeri ko mu myaka itatu ishize rumaze kwakira ibirego 9000 by’abana basambanyijwe.
Impunzandengo igaragaza ko buri mwaka abangavu bagera ku bihumbi 18 baterwa inda zitateganyijwe. Mu mezi icyenda y’uyu mwaka ( kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2019), abangavu 15 696 bari bamaze guterwa inda.


