Turabagaya, Imana irabagaya kandi niba bayemera izabibabaza- Min. Busingye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 104 y’Abatutsi bishwe muri Genocide muri Mata 1994 yabonetse mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe.

Minisitiri Busingye aranenga abakirisitu banze gutanga amakuru y’iyi mibiri yari imbere ya kiliziya ya Cyanika.

” Ni ikintu kibabaje cyane kubona imyaka 25 ishira hari imibiri y’abishwe muri Jenoside iri gusa kuri metero zitarenze 5 ku muryango wa Kiliziya abakiristu basengeramo buri cyumweru. Bikwiye gutuma abayisengeramo bazi ibintu nk’ibi bakabyihorera, bamenya ko uretse natwe ubwacu tubagaya, n’Imana basenga irabagaya, kandi niba bayemera izabibabaza” Min. Busingye.

Min. Busingye yavuze ko ibi bigaragaza igipimo cy’imyumvire ndetse n’ubwiyunge. Yongeyeho ko ibi byerekana icyaha cyo guceceka kandi bazi amakuru, bikerekana icyaha cy’ubufatanyacyaha.

Yaboneyeho gushimira umukobwa w’imyaka 25 watanze aya makuru ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro. Uyu mukobwa yakoraga mu isambu ya Padiri.

Iyi mibiri yabonetse muri Nzeri yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Cyanika.

Iyi mibiri yabonetse imbere ya kiliziya ya Cyanika mu butaka buhingwa (ifoto: Ukwezi)
Iyi mibiri yabonetse imbere ya kiliziya ya Cyanika mu butaka bwari busanzwe buhingwa       (ifoto: Ukwezi)

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *