Igicucu ni cyo cyakora ibyo- Umugore wa Diamond

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’Umuhanzi Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko nta bwenge bwaba burimo ku kuba yabeshya ku bijyanye n’itariki y’amavuko y’umwana we w’umuhungu.

Ibinyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ntibahwemye kwerekana ko bigoye kwizera ko umwana wa Diamond na Tanasha yaba yaravutse ku munsi umwe n’uwo Se yizihirizaho isabukuru y’amavuko.

Abenshi bemeza ko uyu mwana w’umuhungu yaba yaravutse mu mpera za Nzeri ariko ababyeyi be bakajya inama yo kubishyira tariki ya 2 Ukwakira kugira ngo bihurirane.

Ni ingingo, Tanasha ahakana akavuga ko nta nyungu yaba irimo kubihindura gutyo. Yavuze ko ibitaro nka Aga Khan byo muri Kenya, bitahimba ibyangobwa by’amavuko.

Ku ruuta rwe rwa Instagram ati “ Igicucu ni cyo cyakora ibyo. Naba ndi mubyeyi ki utuma umwana we yizihiza isabukuru y’amavuko  itari iya nyayo?  Naba ndi umubyeyi gito. Ibitaro nka Aga Khan ntibyakora iryo kosa, kuko byaregwa.”

Capture 11
Icyangombwa cy’amavuko cy’umwana wa Diamond na Tanasha

Yakomeje agira ati “  Abaganga n’abaforomo babyemeza. Ese ibitaro byakwihanganira kujyanwa mu nkiko? Mba nshaka kwicecekera ariko nkageraho nkabivuga kuko wabona n’ubu bavuze ngo n’izi mpapuro si iza nyazo.”

Capture 10

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Avuga ko ibi abigirira gukuraho impuha.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *