Ibisigazwa by’indege yari itwaye ibikoresho bya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo byabonetse giturage cya Okoto mu gace ka Bakutshu Lokenye/Kole mu ntara ya Sankuru, basangamo umupilote ukiri muzima.
Nk’uko Politico.CD yabitangaje, itangazo ryaciye kuri Radio Top Congo ubwo yavugaga ko akanama k’umutekano ka Kole kagiye aho iyi ndege yaguye kugira ngo gashake amakuru yizewe.
Francis Irunga wungirije ushinzwe gutanga amakuru muri iyi ntara yavuze ko nta makuru ahagije afite, bityo atamenya niba uyu mupilote yaba yarakomeretse cyangwa atarakomeretse ndetse n’umubare w’abaguye muri iyi ndege nturamenyekana.
Radio Okapi yatangaje ko abo mu giturage cya Okoto cyabonetsemo iyi ndege bavuze ko babonye imirambo ine ndetse n’intwaro zigera ku munane zarimo.
Amakuru iyi Radio yari ifite mu masaa kumi n’imwe yavugaga ko Ubuyobozi bw’Intara ya Sankuru bwayitangarije ko ubuyobozi bwa polisi, ubw’iperereza, abayobozi Bakutshu Lokenye ndetse n’abasirikare bagiye aho ibi bisigazwa byabonetse.
Iyi ndege ya Antonov 72 yari itwaye ibikoresho bya Perezida byifashishijwe ubwo yari mu ruzinduko mu burasirazuba bw’igihugu, yabuze itumanaho ubwo yari imaze iminota 59 ihagurutse ku kibuga cya Goma yerekeza i Kinshasa.
Kuva icyo gihe yaburiwe irengero bikekwaho ishobora kuba yashimuswe. Hari amakuru yabanje kuvugwa ko iyi ndege yaba yabonetse mu ntara ya Maniema ku wa 11 Ukwakira ariko ubuyobozi bw’iyi ntara bwarabihakanye.
Yari itwaye abantu abarinzi b’Umukuru w’Igihugu bagera, abakozi b’abasivile ndetse n’abatwazi ba Perezida bose bagishidikanywaho umubare bitewe n’uko hataraboneka amakuru aturutse ku buyobozi bireba.


