Uwabyaranye na Danny Nanone yahakanye ko atamufungishije bapfa indezo

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wabyaranye na Danny nanone yikomye itangazamakuru rivuga ko Danny afunzwe kubera kudatanga indezo kandi yarinjiye muri Primus Guma Guma Super star (PGGSS6) ku nshuro ya 6.
Ibi yabitangaje nyuma yaho bivuzwe ko Danny Nanone afunzwe azira kudatanga indezo ubu uri mu kigero cy’imyaka 3, kandi yarinjiye mu irushanwa rya PGGS aho bivugwa ko avanamo amafaranga atubutse.
DANNY nanone
Akomeza kuvugana n’itangazamakuru, yabajijwe impamvu Danny afunzwe, avuga ko ntacyo abiziho kandi ko atari we wamufungishije, ndetse ko afite ubushobozi bwo gutunga umwana yibyariye bitanyuze mu gusaba ubufasha kuri Danny.
Ati:” ntawe uzi uburyo tubanyemo, ibyo byose muri kuvuga sinzi aho murimo kubikura”.
Yakomeje agira ati: “Numvishe n’abandi bakoze inkuru ye ngo nagiye guteza akavuyo njyanye na Mama wanjye ngo tugiye kuzana umwana nasigiye Danny ngo afite amezi 2 none ngo mbonye yinjiye muri Guma guma njya kuzana umwana yujuje imyaka 3”.
Akimara guhakana ko atamufungishije, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yatangarije Tv 10 ko uyu musore afunzwe, nyuma yaho ahawe ubutumire na Polisi ya Rwezamenyo ngo asobanure byinshi kubijyanye n’ibyo yaregwaga yahagera akabangamira inzego z’umutekano.
Yakomeje avuga ko, yageze imbere y’umugenzacyaha (OPJ) akimusaba gusobanura bimwe mu byo yabazwaga atangira kumwuka inabi ashaka no kumukubita.
Danny Nanone kugeza ubu uhagaze neza mu muziki we akora mu njyana ya Hip Hop, nyuma yo gushyira hanze indirimbo zitandukanye zigakundwa.
Ibyo byamuhesheje no kwinjira mu irushanwa rya PGGSS 6 gusa ngo aramutse akatiwe gufungwa n’inkiko, urugendo rwe kuri iyi nshuro rwaba rurangiriye aho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *