Rusizi: Umugabo yahishuye icyamuteye gukubita umugore we ishoka akamwica

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Anastase Harerimana utuye mu kagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi avuga ko yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe bitewe n’uko yabonaga ko amuca inyuma.

Mu iburansha ryabereye mu ruhame kuri uyu waa 15 Ukwakira 2019 aho uyu mugabo akekwaho kwica umugore we bari bamaranye imyaka 21 barangabyaranye abana batandatu, avuga ko yabitewe n’umujinya.

Harerimana yemerera urukiko ko koko ari we wiyiciye Umugore akoresheje ishoka gusa ngo yabitewe n’umujinya nk’uko TV1 yari ahabereye uru rubanza ibitangaza.

Ati “ Sinari ngambiriye kwiyicira umugore twari tumamaranye imyaka 21 dufitanye abana 6 n ahubwo nabitewe nuko umugore wanjye yari atangiye kujya asahura umutungo w’urugo ndetse no kujya mu ngeso z’ubusambanyi. Ku itariki 16 Nzeri nabonye  ari kumwe n’uwo nakekaga ko basanzwe basambana  bituo nzibiranywa n’uburakari tugeze mu cyumba twararagamo mukubita ishoka mu mutwe.”

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwagaragarije urukiko ko uyu mugabo yari yaracuze umugambi wo kwica umugore we ngo kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane dore ko uyu mugabo yari yarareze umugore we mu rukiko asaba ko rubatanya,ikindi umushinjacyaha yashingiragaho agaragaza ko uyu mugambi uyu mugabo yari awumaranye iminsi ngo nuko ishoka yakoreshejwe yari iri mu cyumba bararagamo,aha ni ho umushinjacyaha yahereye amusabira guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Harerimana yemereye urukiko ko yakoze icyaha cy’indengakamere nyuma asaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda.

Abaturage bari bitabiriye iri buranisha bavuze ko basanga Urubanza nk’ uru ari isomo ku bandi bafite amakimbirane mu miryango dore ko abenshi bafata umwanzuro wo kwica abo bashakanye baba basanzwe bazwiho bene ayo makimbirane.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem avuga ko gucira urubanza nk’uru mu ruhame bituma uwashakaga gukora icyaha atinya uburemere bw’ibihano azahabwa aramutse ahamijwe n’urukiko icyo cyaha.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Umucamanza yanzuye ko imyanzuro y’uru rubanza izasomerwa mu ruhame mu kagari ka Nyange umurenge wa Bugarama Tariki ya 29 Ukwakira 2019 .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *