Patriots BBC yatsindiye itike iyinjiza mu cyiciro cya kabiri (BAL)

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi weje Traiki ya 19 Ukwakira 2019, Patriots BBC ihagarariye u Rwanda, Basketball Africa League (BAL) yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora y’irushanwa rizaba mu mwaka utaha, ni nyuma yo gutsinda umukino wayihuje na JKT yo muri Tanzania ku manota 79-65, umukibo waraye ubaye kuri uyu wa Gatandatu.

Wari umukino wa gatatu Patriots BBC yatsinze nyuma yo gutsinda uwa Dynamo na Hawassa BBC. Muri iyi mikino yo mu itsinda D, riherereye mu gice cy’Iburasirazuba cy’Africa iri kubera muri Tanzania, Patriots BBC yasabwaga gutsinda uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo yizere kuzamukana na City Oilers yo muri Uganda, na yo yamaze gutsinda imikino yayo itatu ibanza.

WhatsApp Image 2019 10 20 at 12.09.21Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Dynamo BBC yo mu Burundi itsinze Hawassa yo muri Ethiopia amanota 90-43. Patriots na City Oilers zatsindiye gukomeza mu cyindi cyiciro, zirahurira mu mukino wo kwishakamo ikipe izamuka ari iya mbere kuri iki Cyumweru guhera saa 16:30.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *