3 Yohana 2
âUkundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nkâuko umutima wawe uguwe neza.âUmuntu aremwe mu bwiza nâishusho yâImana. Imana igizwe nâubutatu bwera/butagatifu; Imana, Umwana nâUmwuka Wera kandi bwose buba ahantu hamwe. Umwuka na Roho biba mu mubiri umwe.
Umwuka ni kamere yâumuntu yâubumana yaremanwe kugira ngo ajye aganira nâImana. Roho ni ibitekerezo, ubwenge, gahunda, amarangamutima, amahitamo no nâigice cyâumuntu gifata ibyemezo, cyane ubumuntu.
Roho ni igice cyâumuntu kimufasha kuba mu isi. Umubiri ni inzu ibamo abandi babiri kandi igaha umwuka ndetse na roho uburyo bwo kwigaragaza. Imana yifuza ko utera imbere kandi ukaba mu buzima bwiza. Aya magambo âmayest prosperâ yo mu Rugiriki asobanuye ngo â Kugera ku cyo wifuza; kugira urugendo ruteye imbere/gutera imbere mu rugendo.â
Ese hari intego zâumwuka, izâakazi, umubano cyangwa se izindi nzozi ziva ku Mana wigeze ugeraho? Amagambo â In Healthâ mu Rugiriki asobanuye â kuba mu mutekano, umeze neza, wuzuye, kumererwa neza mu mubiri; kuba utarabaswe nâamahame.â
Aya magambo ntabwo avuga ku buzima bwâumubiri ahubwo ni ubuzima bwâumwuka. Iyo umuntu atabaswe nâimyumvire, aba ashikamye,akumva ko Ijambo ryâImana ritajegajezwa nâibiriho, rubanda ndetse nâimirimo ya Satani/ibikorwa bibi.
Ubu ngubu, ndashaka kuvuga ku buzima bwa roho. Watabarwa ukava mu bapfuye nka Lazaro ariko yakomeje gufungwa muri roho! Hari impamvu nyinshi zituma umuntu akomeza kuzirikirwa muri roho.
Ngiye kubabwira izâingenzi. Ni:
Amagambo
Imirimo yâumubiri
Kutababarira
Amabwiriza yanditswe
Imivumo
Ibya roho
Indahiro
Amasezerano
Kumvikana nabi
Isano
Kuramya ibishushanyo
Igikorwa gihuje ababiri
Twavuze ibijyanye no kuguma kuri roho mu ngingo no mu masomo yatambutse. Ubu tugiye kuvuga ku mbaraga zâamagambo.
Imbaraga zâamagambo
â Urupfu (gusenyuka cyangwa kurimbuka) nâubuzima (kubutwara neza) biri mu mbaraga zâururimi, abarukunda bazatungwa nâicyo ruzana.â Imigani 18:21.
Ubuzima bwawe bwâahazaza buri mu kanwa kawe. Imana yita ku magambo yawe nâubwo wowe utabikora!
Iri tegeko ryâubwami ni ingenzi kurigenderamo kubera ko nkâitegeko rya rukuruzi riyobora isi Imana yaturemeye.
Amagambo abitse imbaraga, yarema cyangwa agasenya.
Ugomba kwiga kugenzura ururimi rwawe kubera ko wirengera amagambo uvuga. Amagambo ni nkâusubira inyuma agiye guhangana nâumuvuze. Reka tuvuga kwikururira ibintu nâimivumo yâijambo.
Hari umuvumo nâImana itarinda abantu: imivumo Abakirisitu biyaturiyeho. Ni uburyo bukomeye abizera bikururiraho ibibazo ariko ntibamenye icyabiteye. Kwiyaturiraho amagambo mabi bifungwa umuryango imisha yari kunyuramo ikuzaho, maze ukakira imivumo.
Vuga ubugingo, reka kuvuga urupfu.
âUmwuka ni we utanga ubugingo; umubiri nta cyo umaze. Amagambo (ukuri) mbabwiye ni yo mwuka kandi ni yo bugingoâ Yohana 6:63
Amagambo yawe najyane nâIjambo ryâImana. Vuga amagambo arimo kwizera kutanyuranya nâibyo Imana yakuvuzeho. Vuga ubugingo mu buzima bwawe. Yesaya 55:11, â Ni ko ijambo riva mu kanwa kange rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.
Mu buzima bwawe wihisha abanzi uvuga ijambo ryâImana. (Zaburi 17:4) Intabwe zawe zizakomera kandi ntuzanyerera kuko uzaba uvuga Ijambo ryayo.
â Akanwa kâumukiranutsi kavuga ibyâubwenge nâururimi rwe rukavuga ibyo gukiranuka. Amategeko yâImana ye ari mu mutima we, nta ntambwe ze zizanyerera.â Zaburi 37:30-31.
Ubwo mose yoherezaga intasi 12 nkâuko biri mu Kubara 13 na 14, bagombaga kutata ubutaka Imana yari yarabasezeranyije kubaraga, Yosuwa na Kalebu bagarutse bavuga bati: âTuzamuke none aha tugahindure, kuko tubasha rwose kuhatsinda.â
Abandi 10 bazanye inkuru yâincamugongo yavugaga ku basore bâibigango nâimirwa izitijwe ibikuta. Umwanzuro bafashe: â Ntabwo twashobora kurwanya bariya bantu kubera ko baturusha imbaraga.â Imana yaciye urubanza rwayo. Ba batasi bose; abizera nâabatizera bigeneye iherezo ryabo bitewe nâamagambo biyaturiyeho. Bibiliya ntabwo isobanura ibi ngibi byose.
â Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza kandi nâamagambo yawe ni yo azagutsindisha.â Matayo 12:37.
Ni ingenzi kugira icyo ukura muri uyu murongo. Yesu nta bo yigeze abwira ko amagambo ahindura umuntu âumukiranutsiâ. Yavuze ko AMAGAMBO YANYU azabatsindishiriza cyangwa akabatsindisha. Ntabwo ari ayo abandi bakuvugaho cyangwa se bakubwira, ahubwo ni ayo wivugira ubwawe.
Icyo ugomba kumenya cyane ni uko wakwitondera amagambo uvuga kuko agucira urubanza. Ntabwo nasobanura ibi mu buryo buhagije. Akenshi iyo umuntu yivuzeho amagambo yâubuswa cyangwa mabi, arisegura ngo ântabwo ari byo nashakaga kuvugaâ. Ariko ntabwo yahakana itegeko cyangwa ihame ryâubwami bwâImana.
Kuvuga ko atari byo washakaga kuvuga ntibigabanya cyangwa ngo bikureho ingaruka zâamagambo wavuze cyangwa ngo akuvanemo uruhare wagize mu kuyavuga. Mariko 14:66-72 havuga mu rukiko rwâUmutambyi Mukuru, Petero yahakanye ko ari intumwa ya Yesu. Mu kubisubiramo ku nshuro ya gatatu, Petero yatangiye âkwivuma no kurahiraâ. Mu yandi magambo, umuvumo yiyaturiyeho ni wo wakoze.
Petero yaricujije ubwo yibukaga ijambo Yesu yamubwiye ariko hari ugushidikanya niba yarabonye ingaruka zose zâamagambo ye. Nyuma yâiminsi itatu, kumva yari yasamye, abamalayika babwiye abagore (Mariya Mgadalena, Mariya nyina wa Yakobo na Salome) bati : â Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti: âArababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nkâuko yababwiye.ââ Mariko 16:7. Petero ntabwo yari agifatwa nkâumwigishwa. Amagambo ye yatumye akurwaho umwanya wâumwigishwa wa Yesu. Nyuma muri Yohana 21:15-17, Bibiliya itubwira ukuntu ubuntu bwa Yesu bwakinguriye amarembo Petero akongera kuba umwigishwa.
Yabajije Petero inshuro eshatu â Urankunda?â na we agasubiza ati: â Yegoâ, yarabyemeraga buri uko Yesu yamubazaga. Yasu yashakaga ko Petero ahindura amahatimo yari yagize mbere.
Inshuro zose Petero yahisemo nabi, ubu ahisemo neza. Petero yongeye kuba umwigishwa wa Yesu maze amenyekana atyo.
Hari uburyo/inzira.
1. Kwihana-kwemera ko twagize amahitamo mabi maze tukihana.
2. Guhinduka-tugomba guhindura amakosa twakoze cyangwa twavuze.
Umukozi wâImana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye yâivugabutumwa yise â Nibintije Evangelical Ministriesâ asigaye adufasha mu kugabura ijambo ryâImana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa nâiki.
Imana igihe umugishaâŠ!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
nemevangelism@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International


