Nta kindi turusha u Rwanda uretse kugenda mu modoka z’umurengwe-Umuyobozi wo muri Ghana
Umuyobozi ushinzwe amavugurura mu bikorera ku giti cyabo muri Ghana, Dr Thomas Kusi Boafo yumvikanye avuga ko Ghana ari igisebo ku Mana nyuma y’iminsi micye y’uruzinduko yari yagiriye mu Rwanda. Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari aya Kusi Boafo, avuga ko uyu mugabo yihanangirije Abanya-Ghana kurekeraho kuramya abanyepolitiki no kwirirwa muri muzunga […]
Australia: Ibinyamakuru bikomeye byasohoye ibinyamakuru biriho ubusa
Ibinyamakuru bikomeye muri Australia byifatanyije kuri uyu wa 21 Werurwe 2019, bitangaza ibinyamakuru biriho ubusa mu rwego rwo kwamagana ikandamizwa n’itegeko ritabemerera kubona amakuru. Nk’uko bigaragara mu mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru mpuzamahanga byinshi, impapuro z’imbere (cover pages) zigaragaraho inkuru nyamukuru ziriho imirongo y’umukara gusa. Ibi binyamakuru byandika birimo The Sydney Morning […]
Amafoto ya gereza 10 abazifungiwemo babaho mu buzima buhenze ku Isi
N’ubwo bigoye kubwira runaka ngo yari abayeho neza kandi afunzwe, hari gereza zihenze ku Isi ku buryo ubuzima bw’abazifungiyemo hari n’ubwo buba bwiza kurusha abari hanze bitewe n’uko baba babayeho. Urubuga Topteny rwatangaje gereza 10 ku Isi abazifungiwemo babaho ubuzima buhenze. 10. Gereza ya Gereza ya Wandsworth, iri i Landani (London) mu Bwonegereza 9. Gereza […]
Meddy yatawe muri yombi
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy mu muziki ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze rukerera rw’uyu wa 21 Ukwakira 2019. Uyu muhanzi usanzwe akorera umuziki we muri Amerika afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, akarere ka Gasabo mu mugi wa Kigali. Igihe.com dukesha aya makuru bavuganye n’Umuvugizi wa Polisi […]
Nyabihu: Abana bato birirwana udufuka ku mugongo basabiriza bateye inkeke
Ababyeyi bo mu isantere ya Kora iri mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bavuga ko batewe inkeke n’umubare munini w’abana birirwa basabiriza  bahetse udufuka ku mugongo. Aba babyeyi babwiye TV na Radio 1 dukesha iyi nkuru ko aba bana batiga ndetse ko n’abigeze kwiga ubu babiharitse. Bavuga ko babazwa no kubona abana bari […]
Ingagi nyinshi bikekwa ko zavuye mu Rwanda cyangwa Congo zimukiye muri Uganda
Ikigo Gishinzwe iby’Inyamaswa muri Uganda (UWA) gitangaza ko mu byumweru bicye bishize cyakiriye ku butaka bw’iki gihugu umuryango w’ingagi zigera kuri 20 bikekwa ko zavuye ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa Congo-Kinshasa. Umuvugizi wa Uwa, Hangi Bashir yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko izi ngagi zakiriwe muri pariki yitwa Mgahinga. Avuga ko bataramenya neza niba koko […]
Qaddafi mu ishusho y’imitwe y’iterabwoba no gufatirwa ibihano kenshi
Muammar al-Qaddafi (Khadafy, Gadhafi, Qadhdhafi) yavukiye muri Surt, Libya mu 1942. Yishwe n’abarwanyaga ubutegetsi bwe bifatanyije n’ingabo z’umuryango wa NATO ku wa 20 Ukwakira 2011 ahiritswe ku butegetsi yari yaragiyeho mu 1969. Qaddafi wavukiye mu butayu muri Libya yarangije muri Kaminuza ya Libya mu 1963, mu 1965 na bwo arangiza amasomo ya gisirikare mu kigo […]
Kigali: Leo Mugesera yanze kuburanishwa n'umucamanza avuga ko amwanga
Mu rukiko rw’ubujurire i Kigali, Leon Mugesera yavuze ko umwe mu bacamanza b’urukiko rw’ubujurire amwanga bityo atagomba kuba mu bamuburanisha, ibi byatumye urubanza rusubikwa. Ubwo bari bamuhaye ijambo ngo asubanure ubujurire bwe, Leon Mugesera yasabye ibintu bibi; kumenya amazina y’abamuburanisha no kwemererwa kuburana yicaye kubera uburwayi. Yemerewe kuburana yicaye, ariko umucamanza amubwira ko atari ngombwa […]
Abagore b'i Rusizi na Bukavu bakuyeho igihu cyatumaga bishishanya
Mu buhamya bwabo,abagore ba Rusizi na Bukavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bibumbiye mu ihuriro COSOPAX bavuga ko mbere y’uko bihuza bakoraga mu bwishishanye bukomeye binatewe ahanini n’amateka ahise atari meza bavuga ko yaranze aka karere k’ibiyaga bigari arimo intambara z’urudaca zakurikiye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ariko nyuma y’uko bahujwe na Kiliziya gatulika n’umuryango witwa […]
U Rwanda rurahakana ko rwabonye ubutumire bwa Uganda mu biganiro byari bitegerejwe i Kampala
Biravugwa ko Guverinoma ya Uganda yahamagariye iy’u Rwanda kuzitabira ibiganiro byari bitegerejwe bizabera i Kampala kuwa 13 Ugushyingo nyuma y’aho bitashoboye kuba kuwa 16 Ukwakira nyuma y’ukwezi, nk’uko byari byemejwe nyuma y’inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’Ibihugu byombi ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, yabereye i Kigali, […]
Itabi ry’Intore na Dunhill rishobora kunywa umugabo rigasiba undi mu minsi micye
Ikigo mpuzamahanga cy’Abongereza gikora ubwoko butandukanye bw’itabi (BAT) ; ririmo irizwi cyane mu Rwanda nk’Intore, Dunhill, Impala na SM cyatangaje ko ibiciro byacyo kuri iryo tabi byiyongereye kubera imisoro yazamutse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 ndetse ko n’ubundi bwoko bw’itabi bakora buraza kwiyongera. Kuzamuka kw’ibiciro by’itabi bije bikurikira amavugurura y’imisoro aheruka nkuko The New […]
Ingabo za Amerika zavanwe muri Syria zigiye koherezwa muri Irak
 Abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavanwe mu nkambi nini bari bakambitsemo mu gihugu cya Syria kuri iki Cyumweru, aho bivugwa ko bazoherezwa muri Irak gukomeza urugamba rwo kurwanya iterabwoba. Minisitiri w’ingabo wa Amerika, Mark Esper yavuze ko ingabo zose za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizahita zoherezwa mu burengerazuba bwa Irak gukomeza […]
Hamenyekanye abagambaniye Gen Mudacumura uherutse kwicwa
Raporo yigenga y’akanama k’indwanyi zo mu mutwe wa FDLR, igaragaza ko Gen Mudacumura Sylvestre uherutse kwica n’abasirikare kabuhariwe b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Hibou Special Force), yagambaniwe na bagenzi be. Abashyirwa mu majwi ni Gen Bgde Busogo, Col Nyembo na Col.Ruhinda bakaba ari abayobozi muri FDLR, bityo ngo hakaba bimwe batahuzagaho na Gen Mudacumura. […]
Umumotari w'i Kigali yampaye lifuti birangira dutahanye iwanjye, ntabwo yamfashe twasambanye mbishaka
Mugire icyumweru kiza, nitwa Alphonsine [ryahinduwe] nkaba ndi umugore ufite umwana umwe n’umugabo ariko akenshi udakunze kuba mu rugo kenshi. Icyo nakwita ubuhamya bwanjye, ni uku buteye, mu kwezi kwa kane ubwo nari mu nzira nerekeza kuri gare ya Kabuga ngomba gutaha mu Gatsata, nibwo haguye imvura nyinshi. Imvura yaguye mu masaha mabi y’umugoroba kandi […]
Burundi: Abademobe n’Imbonerakure bahawe imbunda mu gihe havugwa umwuka mubi mu gisirikare
Abademobe hamwe n’Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, bo muri Komini Buganda, Rugombo na Murwi, mu Ntara ya Cibitoke bahawe imbunda mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 na 20 Ukwakira 2019. Ibi bibaye mu gihe hamaze iminsi havugwa umwuka mubi mu gisirikare. Amakuru avuga ko ari ukuriye abademobe mu Ntara […]
Amagambo yawe afite imbaraga!
3 Yohana 2 “Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza.”Umuntu aremwe mu bwiza n’ishusho y’Imana. Imana igizwe n’ubutatu bwera/butagatifu; Imana, Umwana n’Umwuka Wera kandi bwose buba ahantu hamwe. Umwuka na Roho biba mu mubiri umwe. Umwuka ni kamere y’umuntu y’ubumana yaremanwe kugira ngo ajye aganira n’Imana. Roho […]