Mu buhamya bwabo,abagore ba Rusizi na Bukavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bibumbiye mu ihuriro COSOPAX bavuga ko mbere y’uko bihuza bakoraga mu bwishishanye bukomeye binatewe ahanini n’amateka ahise atari meza bavuga ko yaranze aka karere k’ibiyaga bigari arimo intambara z’urudaca zakurikiye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ariko nyuma y’uko bahujwe na Kiliziya gatulika n’umuryango witwa CRS n’ubuyobozi bukababa hafi bashishikajwe n’iterambere no guharanira amahoro mu bihugu byabo.
Iri huriro ngo rigizwe n’abagore 120 baturuka mu Rwanda,u Burundi na RDC bahujwe n’abasenyeri ba Diyoseze gatulika ya Cyangugu mu Rwanda,iya Bujumbura mu Burundi,iza Bukavu na Uvira muri RDC,buri Diyoseze ifite abagore 30, mu kubahuza aba basenyeri ngo bifashishije komisiyo z’ubutabera n’amahoro mu madiyoseze yabo n’umuryango wegamiye kuri kiliziya gatulika witwa CRS,hagamijwe kunoza imibanire myiza hagati yabo no guharanira ko ubucuruzi bari bahuriyeho butera imbere.
Mu buhamya bwa bamwe muri aba bagore ubwo abo mu Rwanda bashimiraga uyu muryango CRS wagize uruhare mu mahugurwa yo kwiteza imbere no guharanira amahoro wagiye ubaha ukaba usoje ibikorwa byawo bafatanyagamo, bavuze ko urwikekwe bamaze igihe bakoreramo rwabateraga igihombo gikomeye cyane,aho wasangaga nk’abanyarwandakazi bacuruza I Bukavu muri RDC bamburwa ibicuruzwa byabo bakabura aho baregera, abanyekongokazi na bo bakishisha abanyarwandakazi babita abagome,abicanyi n’andi mazina mabi,ku buryo ngo no kuganira byari bigoye,ariko ubu ngo amateka yarahindutse.
Nagizemariya Aliette uhagarariye COSOPAX yo muri Diyoseze gatulika ya Cyangugu,avuga ko mbere yo kwihuza iyo bajyanaga ibicuruzwa I Bukavu bahahuriraga n’ingorane zikomeye cyane zirimo kwamburwa ibyo bajyanye, imisoro ihanitse itagira ibisobanuro, gutukwa cyangwa kurebwa nabi mu buryo bwose,ingorane zikomeye zikaba ari uko n’uwamburwaga yacecekaga kubera kuba yagiye asa n’aho ari wenyine atazi n’aho yabariza,ibi kandi ngo bikaba no ku bagore bakoraga ubucuruzi nk’ubu I Bujumbura mu Burundi.
Avuga ko aho izi Diyoseze gatulika zimaze kubahuriza hamwe no kubereka ko ari abavandimwe mbere ya byose bagomba guharanira amahoro n’imibereho myiza bafatanije, batangiye kwisanzuranaho, ugize ikibazo mu kindi gihugu agahamagara bagenzi be bari muri iryo huriro mu gihugu arimo bakamufasha kigakemuka, imikoranire irushaho kuba myiza bagenda batera intambwe y’iterambere, bakaba bageze ku rwego rw’aho umwe ashobora gucumbika mu rugo rwa mugenzi we wo mu kindi gihugu byari nk’inzozi, bakanakopana ibicuruzwa bakazishyurana amafaranga nyuma bikagenda neza.
Ati’’ tuvuye kure rwose kandi imbaraga Diyoseze gatulika z’ibi bihugu,ubuyobozi bwite bwa Leta n’uyu muryango wa CRS bashyizemo ngo tunoze imibanire bagize umumaro ukomeye cyane, aho mbasha kujya I Bukavu cyangwa I Bujumbura nkaba nzi ko nta kibazo ngira nta n’aho kurara ndi bubure kandi ndi bufatwe neza,mbere ibyo ntibyashobokaga. Turi urugero rwiza rw’uko amahoro n’ubwumvikane hagati y’abaturage b’ibihugu by’ibituranyi bishoboka, ibibatanya bakabyibagirwa burundu bakimika ibibahuza.
Jeanne Kabungulu w’I Bukavu muri RDC,avuga ko bitashobokaga ko yarara mu rugo rw’umunyarwanda cyangwa umurundi ngo yumve aguwe neza kuko bumvaga nk’abanyarwanda ari abicanyi n’indyarya zishobora kugirira umuntu nabi ziseka, ariko ubu agenda mu Rwanda anezerewe,ashobora kurara mu rugo rwa mugenzi we I Kamembe ntacyo yishisha.
Ati’’twabaye umwe,turakorana byinshi,turishimye dushimiye n’ubuyobozi bwaduhuje,icyo dusaba gusa ni uko amahoro n’urukundo byakomeza kuranga abaturage bacu,ahari ibibazo bigakemuka mu mahoro tugakomeza inzira y’iterambere.
Kwihuza kw’aba bagore ngo kwageze no ku miryango yabo,aho n’abagabo babo batangije ihuriro nk’iri, bakaba bateganya gukora n’iry’urubyiruko n’izindi ngeri z’abaturage,bagateganya n’ibikorwa bahuriyeho bibateza imbere bafashijwe n’ubuyobozi bw’ibihugu byabo,umuyobozi w’ishami ry’ishoramari n’umurimo mu karere ka Rusizi , Habiyaremye Emmanuel akaba yarabijeje ubufasha ku ruhande rw’ubuyobozi bwite bwa Leta.
Musenyeri Hakizimana Céléstin umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro akaba n’umuyobozi w’iya Cyangugu, yabijeje gukomeza gufashwa kwagura imikorere,ashimira intambwe bateye asaba ko byagera kuri benshi amahoro n’imikoranire inoze bikaranga abatuye ibi bihugu bose.



