Biravugwa ko Guverinoma ya Uganda yahamagariye iy’u Rwanda kuzitabira ibiganiro byari bitegerejwe bizabera i Kampala kuwa 13 Ugushyingo nyuma y’aho bitashoboye kuba kuwa 16 Ukwakira nyuma y’ukwezi, nk’uko byari byemejwe nyuma y’inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’Ibihugu byombi ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, yabereye i Kigali, ariko u Rwanda ruravuga ko nta butumire bwa Uganda rwabonye.
Biravugwa ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda kuri iki cyumweru yoherereje ubutumire u Rwanda ivuga ko Abanyarwanda batumiwe muri iyi nama yari itegerejwe kuwa 13 Ugushyingo nk’uko bigaragara mu kinyamakuru Chimpreports, ariko aya makuru uruhande rw’u Rwanda rwayahakanye ruvuga ko narwo rwabyumvise gutyo.
Impande zombi zari zahuriye i Kigali mu nama ya mbere kuwa 16 Nzeri, zemeranya ko indi nama izaba nyuma y’iminsi 30. Iyi nama ariko ntiyabaye ndetse Uganda yatanze ibisobanuro nyuma y’iminsi 5 ivuga ko igitegura iyi nama.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo VOA ko impamvu itabereye igihe nk’uko byari biteganyijwe ari uko hari bamwe mu barebwa n’iyi nama ku ruhande rwa Uganda bari bagifite indi mirimo.
Ku ruhande rw’u Rwanda ariko, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aravuga ko aya makuru nabo bayabonye mu itangazamakuru nta kindi bayaziho.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Amb. Nduhungirehe yavuze ko Uganda itigeze ibaganiriza kuri iyo tariki inama izabera ndetse n’ubwo butumire ntabwo babonye.



