Nta kindi turusha u Rwanda uretse kugenda mu modoka z’umurengwe-Umuyobozi wo muri Ghana

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi ushinzwe amavugurura mu bikorera ku giti cyabo muri Ghana, Dr Thomas Kusi Boafo yumvikanye avuga ko Ghana ari igisebo ku Mana nyuma y’iminsi micye y’uruzinduko yari yagiriye mu Rwanda.

Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari aya Kusi Boafo, avuga ko uyu mugabo yihanangirije Abanya-Ghana kurekeraho kuramya abanyepolitiki no kwirirwa muri muzunga z’amashyaka ahanganye.

Avuga ko yasanze Ghana nta kinti irusha u Rwanda kitari ukuba abayobora iki gihugu bagenda mu modoka z’agatangaza.

Ati “  Nta kindi turusha u Rwanda uretse kugenda mu modoka z’umurengwe. Nkurikije ibyo nabonye, Ghana ni igisebo kuri Rurema n’ikimwaro ku gihugu.

Ikinyamakuru Pulse  Ghana nticyatangaje igihe uyu muyobozi yaba yarasuriye u Rwanda ariko ngo birumvikana ko yaba yarumvise uko rwiteje imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 199.

Amajwi y’ikiganiro n’imwe muri Radiyo zo muri Ghana aboneka ku ipaji ya Facebook yitwa “  The People’s project Italy”

Thomas Kusi Boafo yahoze ari umwarimu muri Kaminuza ya Kumasi akaba n’umusesenguzi wa politiki. Yagizwe umuyobozi ushinzwe amavugurura mu bikorera ku giti cyabo muri Ghana na Perezida  Akufo Addo mu 2017.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *