HJrd4BHXsAYR-2J

Ikipe y’Inzego z’umutekano z’u Rwanda yatsinzwe n’Akarere ka Mocímboa da Praia

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado zakinnye umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru n’urubyiruko rwo mu Karere ka Mocímboa da Praia.

HJrd4A0X0AEQEVo

Uyu mukino wateguwe mu rwego rwo kurushaho gukomeza umubano mwiza hagati y’abaturage n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abaturage hamwe n’abo mu nzego z’umutekano ku mpande z’ibihugu byombi. Ikipe y’Akarere ka Mocímboa da Praia yegukanye intsinzi y’ ibitego 2-1.

HJrd4I1XIAAnQpj

Madamu Helena Bandeila, Umuyobozi w’Akarere ka Mocímboa da Praia, yashimangiye uruhare rwa siporo mu guteza imbere ubumwe no guhuza abaturage. Yanashishikarije urubyiruko gukomeza kurangwa n’umwuka w’ubufatanye n’ubumwe, cyane cyane mu gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba.

HJrd4A3XEAUmGff

Yanashimiye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ku ruhare mu kugarura umutekano n’ ituze ndetse no gushyigikira iterambere mu Ntara ya Cabo Delgado.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *