Abademobe hamwe n’Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, bo muri Komini Buganda, Rugombo na Murwi, mu Ntara ya Cibitoke bahawe imbunda mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 na 20 Ukwakira 2019. Ibi bibaye mu gihe hamaze iminsi havugwa umwuka mubi mu gisirikare.
Amakuru avuga ko ari ukuriye abademobe mu Ntara ya Cibitoke, Déo Nsabimana, uzwi ku izina rya Muhumure wagenzuraga iryo tangwa ry’intwaro, ngo akaba yaragaragaye muri izi komini eshatu zatangajwe arimo gutanga izo ntwaro.
Ikinyamakuru cyo mu Burundi, Sosmedias dukesha iyi nkuru gitangaza ko izo ntwaro zatanzwe harimo imbunda zo mu bwoko bwa Kalachnikov. Ku isonga Imbonerakure zikaba arizo zazihawe.
Umwe mu bazihawe avugana ishema ngo yagize ati “Twatangiye kuzihabwa kuva mu cyumweru gishize”.
Ukuriye abademobe, Déo Nsabimana yahakanye aya makuru agira ati “Nta cyifuzo cyo gukwirakwiza intwaro gihari mu gihe igihugu gifite amahoro kandi duhanze amaso no ku ntsinzi yo mu 2020”.
Guverineri w’Intara ya Cibitoke, Joseph Iteriteka na we yateye utwatsi aya makuru akavuga ko umutekano w’igihugu urinzwe mu mpande zose.
Aya makuru y’itangwa ry’Imbunda atangiye kuvugwa mu gihe hashize iminsi havugwa umwuka muke mu gisirikare cy’u Burundi,bivugwa ko hari abasirikare basaga 30 batorotse bakajya kwiyunga ku mitwe y’inyeshyamba muri RDC.
Bitangazwa kandi ko bamwe mu basirikare bakomeye barimo Gen Alain Bunyoni ubu bafungishwe ijisho, hirindwa ko bagumura abasirikare cyangwa bakabatorokana.


