Nyabihu: Abana bato birirwana udufuka ku mugongo basabiriza bateye inkeke

Sangiza iyi nkuru

Ababyeyi bo mu isantere ya Kora iri mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bavuga ko batewe inkeke n’umubare munini w’abana birirwa basabiriza  bahetse udufuka ku mugongo.

Aba babyeyi babwiye TV na Radio 1 dukesha iyi nkuru ko  aba bana batiga ndetse ko  n’abigeze kwiga ubu babiharitse.

Bavuga ko babazwa no kubona abana bari munsi y’imyaka icumi bandagaye.

Umwe muri aba babyeyi ati “ Ntitunyuzwe no kubona abo bana bandagaye mu muhanda. Ibi bituruka ahanini ku bibazo biba biri mu miryango bakomokamo bishingiye ku kubyara abana benshi n’ibindi. Kubona abana b’imyaka 6, 7, 8,… babayeho muri buriya buzima bwo kuzerera no gusabiriza ngo ni ibintu bidutera impungenge ku hazaza ha bariya  bana.”

Aba babyeyi barasaba ko  inzego z’ubuyobozi zahagurukira  iki kibazo ku ngo ingaruka zacyo ni nyinshi.

Umuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul avuga ko ubuyobozi buzi iki kibazo ariko benshi muri aba bana bav mu bindi bice.

Uyu muyobozi avuga ko icyo bagiye gukora ari ukwirukana abo bana bose bagasubira iwabo.

Aba bana bo bavuga ko kwirukanwa ntacyo bivuze cyane ko ngo n’ubundi mu mirayngo yabo nta muti urambye w’ibibazo by’ubukene uhari, ingingo bavuga ko yatumye bareka ishuri.

Bamwe muri bo bavuga ko ababyeyi babo ari bo baba babatumye gusabiriza muri iyi Santere ya Kora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *