Raporo yigenga y’akanama k’indwanyi zo mu mutwe wa FDLR, igaragaza ko Gen Mudacumura Sylvestre uherutse kwica n’abasirikare kabuhariwe b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Hibou Special Force), yagambaniwe na bagenzi be.
Abashyirwa mu majwi ni Gen Bgde Busogo, Col Nyembo na Col.Ruhinda bakaba ari abayobozi muri FDLR, bityo ngo hakaba bimwe batahuzagaho na Gen Mudacumura.
Iyi raporo ivuga ko mu ijoro ryo ku wa 18 Nzeri 2019, Gen.Mudacumura yumvise amasasu avuze ahaguruka agiye kureba ibibaye asanganirwa n’amasasu atatu mu gatuza, abishi be bahita bashaka gutwara n’umurambo we ariko ntibyakunda.
Mu busesenguzi bwakozwe n’izi mpuguke zisanga agace ka Bwito byerekeza Bukombo aho yarasiwe, yari asanzwe ahafite ibirindiro hari n’ingabo z’umutwe udasanzwe wa CRAP wa Koloneri Ruhinda. Umwe mu bari barinze kwa Mudacumura atunga agatoki Col Ruhinda ko yamuhamagaye ku cyombo akamubwira ngo bagerageze guhunga be kwiyahura muri ayo masasu bataramenya umwanzi uwo ariwe.
Ikindi cyabaye muri icyo gitondo ngo ni uko hari hateganijwe inama yagombaga guhuriramo abagize Komite nyobozi ya FDLR ndetse n’Ubuyobozi bw’ingabo za FOCA n’abafatanyabikorwa bayo harimo Umuyobozi wa Mai Mai Nyatura Gen. Domiko, kandi bose bagombaga kurara mu birindiro bya Mudacumura.
Amakuru ikinyamakuru Rwandatribune.com gikesha umwe mu bayobozi ba FDLR, avuga ko icyabatangaje ari uko Gen.Rumuri, Gen.Busogo,Col Ruhinda na Col Nyembo ndetse na Col Serge wari Komanda KIJE(ushinzwe uburinzi muri Commendement militaire) bose nta wahakandakiye, iryo joro Gen.Byiringiro we akaba yarohereje Umwanditsi mukuru we w’Umusivili witwa Sixbert, mu gihe Col Nyembo yari yamuburiye ko haraba ikintu kidasanzwe.
Amakuru y’ubutasi yashyizwe hanze byose byamaze kugenzurwa, bakomeje kwibaza ukuntu Gen.Mudacumura, yagombaga guterwa kuriya cyane ko ari umugabo wari uzwiho amakenga kandi nta muntu yapfaga kwizera.
Ni muri urwo rwego akanama kanzuye ko Gen.Busogo, Col Ruhinda na Col Nyembo na Col Serge bagize uruhare mu iyicwa rye. Gusa ngo ntacyo babatwara kuko iyi dosiye Gen. Byiringiro na Gen Omega hari ukuntu bari bayiziho.
Kuva muri 2000-2002 igihe FDLR yagabaga ibitero mu Rwanda bise Operation Oracle du Seigneur (bivuze Igitangaza cya Nyagasani) FDLR yahatakarije abasilikare benshi, Gen.Mudacumura yafashe icyemezo cyo kutongera kwishora mu ntambara batarubaka ubushobozi bw’uyu mutwe.
Nka Gen.Mudacumura wari ufite ubuzobere mu by’intambara yasangaga hakenewe umubare ufatika w’abasilikare ndetse n’imbunda n’amasasu bihagije bishobora guhangana na RDF.
Ku ruhande rwa Gen.Rumuri, Gen.Busogo,Col Ruhinda na Col Nyembo na Col Serge bo bakunva batangira imirwano ndetse hakaba ubufatanye Coallition na RNC, Mai mai Nyatura RUD-URUNANA n’abandi….
Mudacumura ngo yasangaga benshi muri abo bafatanyabikorwa nta bunararibonye bafite, urugero ni aho bavugaga nka Gen.Jean Michel wavuye muri FDLR ari Kapiteni agahita yiha ipeti rya Koloneri, agasanga FDLR yahera ku byo ifite.
Gen.Rumuri, Gen.Busogo,Col Ruhinda na Col Nyembo na Col Serge basanze kugira ngo bagere ku mpinduka bagezeho ari uko bamwikiza nibwo ngo batangiye kumupangira kugeza igihe Hibou Special Force imuhitanye.
Bimwe mu byo bifuzaga byaratangiye mu makuru akomeje kugera kuri Rwandatribune.com nuko aho RUD URUNANA itakarije ibirindiro muri Binza yimukiye ahitwa i Kirama mu birindiro bya Gen byiringiro Victor Rumuri akaba ari naho Gen.Afurika arwariye ibikomere by’amasasu.
Â


