Denise Nkurunziza, umufasha wa Perezida Nkurunziza Pierre w’u Burundi, yasohoye indirimbo igaruka ku mibanire y’abashakanye.
Amazina ye nyakuri ni Bucumi Denise, ni umubyeyi benshi baziho kwita cyane ku bana akanakunda gusenga, akaba ari n’umushumba mu itorero…. [Reverand Pasteru Denise Nkurunziza].
Indirimbo ye igaragagaza amashusho yatangiye guhanwahanwa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2019. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
N’ubwo Mme Denise yari asanzwe ari n’umuririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, kuri iyi ncuro nibwo bwa mbere anagaragaye mu mashuro y’indirimbo ye ivuga ku buzima busanzwe.
Muri iyi video imara iminota Ine n’amasegonda 52, agaragara yunga umuryango wari mu ntonganya, umugabo wari utashye mu rugo umugore we yamwakiriza urugwiro akamwuka inabi ko nta kindi abashije uretse kurya gusa.
Umugabo yukaga inabi umugore we amushinja kutabyara, Denise wabungaga yababwiraga ko kubyara umuntu abimenya yaabanjye kujya kwa muganga.
Ati “Ubugumba bushobora kuba ku bagabo cyangwa ku bagore. Mugore ntabwo waremewe kwitwa umubyeyi gusa kuko hari ibyo ushoboye borenze kwitwa umubyeyi”.
Uyu mufasha wa Perezida mu ndirimbo ye akomeza asaba abashakanye kwirinda intonganya, kutabora urubyaro ntibibe intandaro y’amakimbirane.
Denise Bucumi Nkurunziza yavutse mu mwaka wa 1969, umubyeyi w’abana batanu, yanditse igitabo “La Force d’espérer” cyasohotse mu 2013, agaragaza imbaraga ze mu kwizera ubwo yamaraga imyaka 8 yose atazi aho umugabo we, ndetse anagaragazamo amateka y’abandi bamaze igihe kirekire batazi aho ababo bari kuva mu ntambara yo mu 1993, nyuma bakaza kongera guhura nabo.


