Ibura rya Ben Rutabana riviriyemo umuvugizi wa RNC kwegura

Sangiza iyi nkuru

Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC akaba yarashinzwe n’urwego rw’iperereza muri RNC yeguye ku mirimo ye nyuma y’amakuru y’ibura rya Benjamin Rutabana.

Ni amakuru yatangiye gucicikana ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019, ko uwari Umuvugizi w’iri huriro akaba yari anashinzwe iperereza muri RNC yamaze gusezera mu iri ihuriro ndetse no ku nshingano amazeho igihe. Iri yegura kandi rikaba ryemejwe na Bwana Gervais Condo Umunyamabangamukuru wa RNC mu itangazo yamaze gushyira hanze.

Umwe mu bantu ba RNC wahaye amakuru ikinyamakuru Rwandatribune.com utatangajwe amazina ku bw’umutekano we, avuga ko ikibazo nyamukuru cyatumye Turayishimiye Jean Paul yegura ari ikibazo cya Ben Rutabana n’urubanza rwa Maj ltd Mudasiru na bagenzi be, aho ngo yagize ati “Ndambiwe kubeshya amaradiyo, guhora mbeshya buri munsi n’Imana yazampana”.

Mu byarambiye Jean Paul, ngo ni uko azi neza dosiye ya Rutabana ko yafungishijwe na Kayumba Nyamwasa bigizwe uruhare na Muramu we Frank Ntwari.

N’ubwo Maj.Habibu Mudasiru na bagenzi be ubu bafitwe n’u Rwanda Jean Paul nkuwavugiraga RNC yabihakanye mu itangazamakuru ko batarwaniraga umutwe w’inyeshyamba za RNC, ni nako abanyapolitiki bahoze muri RNC batatinye kumuha urw’amenyo harimo nka Noble Marara na Dr.Theogene Rudasingwa, bagaya uku kwibihakana nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ibafatiye….

Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC, atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba ayobora ikigo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akaba kandi ari n’impuguke mu by’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *