Abasirikare batanu n’umupolisi umwe mu Burundi batawe muri yombi mu gace ka Buterere, mu Majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura, bakekwaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.
Amakuru yatangajwe na SOS Médias Burundi avuga ko aba bantu batandatu bafashwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, mbere yo kujya gufungirwa muri Komine Ntahangwa.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko ifatwa ryabo ryakozwe n’abapolisi bari kumwe n’abagize Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.
Ku wa Gatatu, aba batandatu babajijwe n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi, SNR, ndetse n’abapolisi bashinzwe iperereza ku byaha.
Imiryango y’aba basirikare n’umupolisi ivuga ko ifatwa ryabo rishobora kuba ryarateguwe, ikanasaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, burimo gucirirwa urubanza rukurikije amategeko no kubona ubufasha bw’umwavoka.
SOS Médias Burundi ivuga ko itarabasha kwemeza neza impamvu nyirizina zatumye aba bantu batabwa muri yombi, cyangwa niba koko bose bari hamwe mu gace kamwe igihe bafatwaga.
Iri fatwa rije mu gihe mu Burundi hamaze imyaka hagaragara ibibazo by’abagize inzego z’umutekano batabwa muri yombi bakekwaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, gutanga amakuru ku Rwanda cyangwa kugira imikoranire n’amatsinda afatwa nk’abanzi b’ubutegetsi.
Hari n’abagiye baburirwa irengero, abandi bakaboneka bapfuye mu buryo budasobanutse, mu gihe abandi bamara igihe kirekire bafungiye mu bigo by’imfungwa cyangwa mu maboko y’inzego z’umutekano.
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’u Burundi ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kuri iri fatwa ry’abasirikare batanu n’umupolisi umwe.


