Umugore wanjye ngo nazajya amara icyumweru atariye ifi cyangwa inkoko ntacyo azajya amarira mu buriri- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Bosco, ntuye mu Karere ka Rwamagana, ndubatse mfite umugore n’abana babiri, ariko umugore wanjye ubu navuga ko afite ingeso idasanzwe, nsigaye mukeka amababa pe.

Ni kenshi tujya dutongana mushinja kunca inyuma, muri make ntabwo akimfata nk’umugabo we, ambwira ibyo yishakiye ariko nkakeka ko afite gahunda y’uko twatandukana.

Nyuma yo kunyerurira ko nta gahunda afite yo kuzuza inshingano ze mu buriri nk’umugore wanjye, akongeraho ko mu gihe atariye uko ashaka, inkoko n’amafi ko nta gahunda yo kunyitaho mu buriri, ubu noneho narumiwe.

Si uko yabuze ibyo arya, turishoboye pe, gusa afite ingeso itari nziza yo kunca inyuma, ndabizi kandi narabimubwiye, ubu rero nayobewe intego ye.

Mbona agamije kuntesha umutwe ngo ahari dutane, abone uko tugabana imitungo, rwose ndi Imana y’i Rwanda kuva twabana sindamukubita cyangwa ngo mugire nte, gusa mbona angaraguza agati.

Ubu namurekeye uburenganzira bwe, naramubwiye ko ibyo arimo azabyicuza nyuma, mpora nsenga Imana ngo nzajye mbona ikibeshaho abana banjye neza, banige neza uko mbishaka, naho umugore ugeze aho kumbwira amagambo nkariya nsa nk’uwamuretse n’ubwo tukirarana ku buriri.

Mungire inama, nkore iki?

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *