Rasta Adjobalove uba mu Rwanda avuga ko yambuwe imbunda ye- Video

Sangiza iyi nkuru

Nduwimana Adjobalove Ismail ni umuhanzi w’umurasita wavukuye i Burundi ariko uba akaba aba mu Rwanda nk’impunzi, avuga ko afite umubabaro n’agahinda yatewe no kwamburwa ibikoresho bye bya muzika agereranya n’imbunda y’umusirikare ku rugamba.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza Tv, uyu muhanzi ashima Leta y’u Rwanda uburyo ifata neza impunzi, ati “Bamwe ntibajya bemera ko ndi impunzi kuko babona nsa neza, igihugu kidufata neza, nasohoye indirimbo nsaba abantu bose gufata neza impunzi nk’u Rwanda”.

Uyu muhanzi avuga ko yatangiye guhunga mu 1993, gusa ariko ngo ntabwo yafataga ibyangombwa by’ubuhunzi. Avuga ko mu mwaka wa 2013 aribwo yabifashe nyuma yo kubona ko hari ibyo atabasha kwifasha kandi nta n’ibindi byangombwa afite.

Avuga ko yigeze gushakishwa na Interpol arafatwa arafungwa nyuma ajyanwa mu Burundi, imodoka ye arayamburwa n’ibindi bifashishaga muri muzika yagereranije n’imbunda ye.

Avuga ko ubuzima abayemo atifuza atakabaye aburimo iyo aza kuba afite ibye byose yambuwe, ati “Ubundi iyo ufite isuka urayikoresha ugahinga, ubu nta suka mfite barayijyanye, n’imbunda yanjye narashishaga amahoro barayijyanye, ibyo byose ni politiki ariko ntabwo nabitekerezaho cyane”.

REBA IKIGANIRO CYOSE NA Adjobalove

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *