Paruwasi ya Buganamana mu Intara y’Iburengerazuba mu Karere ka Ngorororero ADEPR barashimirwa n’ubuyobozi bukuru bw’itorero kubwo kuba babaye abambere mu kwishyura amafaranga basabwe kugirango hubakwe Dove Hotel.
Mu minsi ishize hakunze kumvikana amakuru avuga ko bamwe mu ba Pastor n’Abakirisito batumva ibijyanye n’ubwitange bwo kubaka Dove Hotel aho bamwe bibazaga ufite inyungu nicyo izabamarira nyuma yo kuyubaka,aha bikaba byarateje ukutumva ibintu kimwe muri iri torero rya ADEPR bitewe nuko buri mukirisito wiri Torero yasabwaga gutanga aya mafaranga.

Paruwasi Buganamana igizwe n’abakirisitu 1014 , mu maparuwasi agera kuri 386 agize itorero rya ADEPR aho ibarizwa mu Ntara Y’Iburengerazuba kugeza ubu yo yamaze kurangiza gutanga amafaranga yari yaraciwe ku kigero cya 225%,kuko ibashije kwitanga amafaranga angana na 17.140.000 frw gihe cy’amezi ane ubu ikaba ibaye Paruwasi ya mbere yamaze kwesa umuhigo wayo .

Aganira na www.Bwiza.com Umuvugizi wa ADEPR wumgirije ushinzwe ubuzima bw’itorero Rev.Pastor Tom Rwagana yabanje gushimira iyi Paruwasi ya Buganamana,avuga ko Abayobozi bayo n’abakirisito ari abo gushimirwa kubwo kugira imyumvire myiza bakumva ko itorero ari iryabo kandi avuga ko aba bayobozi biyi Paruwasi bazashimirwa n’itorero kubwi icyo gikorwa ndetse n’ibindi basanzwe bakora muri gahunda z’itorero ngo kuko n’ubundi basanzwe bakora neza.

yakomeje avuga ko kuba iyi Paruwasi ibaye iyambere yishyuye amafaranga bigaragara ko imyumvire yabo iri ku rwego rushimishije mu bijyanye no gukorera Imana ndetse n’itorero,ati nandi ma Paruwasi asaga 380 yagakwiye kwigira kuri iyi Paruwasi igizwe n’Abakirisito 1014 yo mu Ntara y’Uburengerazuba ibashije gukora iki gikorwa.

Umushumba w’iyi Paruwasi Uzakiruru Leonidas aganira na bwiza.com yavuze ko ibanga bakorersheje kugirango abakirisitu ayoboye babyakire ari uko babakanguriwe kwihesha agaciro babumvisha uburyo Itorero rimaze imyaka 75 ntahantu nahamwe mu Rwanda wabona ibikorwa bijyanye n’igihe!! ati rero kuba turi itorero rikuze kandi ry’Umwuka mu Rda tutagira ahantu hacu n’abantu b’abanyacyubahiro bazajya baruhukira byajya bidusebya ariko nitubikora bizaduhesha agaciro mu Gihugu no ku Imana yacu.
Ati:uku mbikubwiye niko n’abakirisitu mbereye umuyobozi babyumva ,n’ikimenyimenyi bahise bahiga umuhigo ko mu mezi atarenze ane bazaba barangije kwishyura ayo basabwe kandi niko byagenze.
Paruwasi Buganamana ,itorero ry’akarere rya Ngororero mu Rurembo rw’uburengerazuba ibaye iya mbere ishyize mu bikorwa umwanzuro w’ubuyobozi bw’itorero rya pantekote mu Rwanda ADEPR ubwo Inteko rusange y’iri torero n’umwiherero w’abashumba bose bo muri iri torero yabaga mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016 bemezaga ko itorero aribo bakirisito bazagabana ideni ryafashwe muri BRD kugirango hishyurwe uyu mwenda mu gihe cy’amezi 12 byumvikane ko bo babikoze mumezi 4 gusa.

Nubwo bimeze guryo hari bamwe batari bumva inyungu zo kubaka Dove Hotel aho usanga hamwe na hamwe hakiri impaka zurudaca bibaza inyungu bazabigiramo nyuma yo kuyubaka ,ariko Umuvugizi w’Ungirije wa ADEPR Rev.Pastor Tom Rwagasana yavuze ko ibikorwa ari iby’abanyetorero bikwiye ko buri wese akwiye guhindura imyimvure ndetse agaharanira ishema ry’itorero rye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com
Â


