Nicyo gitumye mfata icyemezo cyo kumubisa nkajya mu ijuru- Ubutumwa bwasizwe n’umugabo wiyahuye

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Ntigurirwa Amola wakomokaga mu Kagari ka Gitega, Umurenge wa Rushaki, mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, yasanzwe yimanitse mu mugozi asiga ubutumwa buvuga ko atarabanye neza n’umugore we.

Ntigurirwa yasanzwe mu mugozi ku nzu iri mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa byumba, harakekwa ko yiyahuye. Aho umurambo we wari uri hari agapapapru kanditseho “yiyahuye ngo ajye mu ijuru, abise umugore we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacurabwenge kabonetsemo uriya murambo, Musonera Ignace waganiriye n’umuseke, avuga ko umurambo w’uyu mugabo wabonye n’abashinzwe umutekano bari ku irindo.

Yavuze ko imbere y’uwo murambo bahasanze agapapuro kanditseho amagambo agaragaza ko yiyahuye mu gihe atari abanye neza n’umufasha we.

Kuri ako gapapuro, ngo yasizeho ubutumwa bugira buti “Nicyo gitumye mfata ikemezo cyo kumubisa nkajya mu ijuru”.

Yakomeje avuga ko bavuganye n’ubuyobozi bw’akagari akomokamo babatangariza ko yari asanzwe akunda kugirana amakimbirane n’umugore we, ndetse ko umugore yari amaze amezi abiri yahukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *