Ashingiye ku biteganywa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 4 Ugushyingo 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobobozi mu buryo bukurikira:
-Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ni Dr Vincent Biruta wasimbuye Dr Richard Sezibera.
-Minisitiri w’bidukikije ni Dr Jeanne Dárc Mujawamariya.
-Minisitiri w’umutekano mu Gihugu ni Gen. Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo.
-Minisitiri wa Siporo ni Aurore Mimosa Munyangaju.
-Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco ni Rose Mary Mbabazi.
Abanyamabanga ba Leta
-Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ni Edouard Bamporiki.
-Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni Ignacienne Nyirarukundo.
Abanyamabanga bahoraho
-Umunyabanga uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango ni Assumpta Ingabire.
-Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ni Didier Shema Maboko.
-Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage ni Samuel Dusengiyumva.
Abandi bayobozi
-Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na kaminuza ni Dr. Rose Mukankomeje.
-Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye ni Tito Rutaremara.
-Umwe mubagize Urwego rw’Iguhugu Ngishwanama rw’Inararibonye ni Marc Kabandana.


