Uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa LIFAN Industry Group rugiye kuzajya ruteranyiriza moto mu Rwanda zifite agaciro kari munsi ya Frw 600,000.
Uru ruganda rusanzwe rukorera mu bihugu 117 byo ku Isi gusa rukaba rukorera muri Kenya, Tanzania, Somalia na Ethiopia.
Uru ruganda rwamamamye mu gukora moto ntoya zigendera ku muvuduko wo hejuru zigura agera ku mafaranga ibihumbi 550.
Uruganda kandi rukora izindi moto zitwa Lifan Scooter zigura amafaranga ibihumbi 324.
Ubusanzwe mu Rwanda habonekaga ibikoresho by’uru ruganda kuva mu 2010 ariko bitumijwe mu Bushinwa n’izindi kompanyi n’abacuruzi babikeneye.
Umuyobozi ushinzwe imishinga muri uruganda, Adam Lee yabwiye Trade.china.cn ko bafite gahunda yo gushinga uru ruganda mu Rwanda kugira ngo ibyo gutumiza ibikoresho by’uru ruganda bicike.
Ntiyavuze igihe n’ahazakorerwa ibikorwa byabo ariko ngo biri muri gahunda.
Uruganda rwa LIFAN ruje rusanga urundi ruganda rwitwa RMC rwari rusanzwe narwo ruteranyiriza moto mu Rwanda.
Ugereranyije ibiciro, moto z’uruganda rwa LIFAN zirahendutse ugereranyije n’izisanzwe ku isoko ryo mu Rwanda kuko nta moto nshya yagura munsi y’ibihumbi 900.



2 Responses
Hari uruganda rugiye gukorera mu Rwanda moto zigura munsi ya Frw 600,000
BaZazane amagare ya battery
Hari uruganda rugiye gukorera mu Rwanda moto zigura munsi ya Frw 600,000
BaZazane amagare ya battery