Bivugwa ko umunyamakuru Constantin Tuyishimire wari warabuze yakubitiwe mu Burundi akagirwa intere

Constantin Tuyishimire yakoreraga TV1/Radio1 mu karere ka Gicumbi

Amakuru avuga ko umunyamakuru wa Radio/TV1 wavuzweho kuburirwa irengero yakubiswe n’abo mu mutwe w’Imbonerakure mu Burundi, akamenwa ijisho ry’iburyo. Inkuru zanditswe mbere kuri uyu munyamakuru zavugaga ko yaburiwe irengero yari aho yakoreraga mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, nyuma haza andi makuru avuga ko ari muri Uganda. Ubutumwa bwakirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bwasembuwe n’ubwabanje […]

Burundi : Abarenga 80 barimo Abanyarwanda 10 batawe muri yombi

Igipolisi n’igisirikare cy’u Burundi byakoze umukwabu gifata abantu 80 barimo Abanyarwanda bagera ku 10 n’abo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Uyu mukwabu wabaye nyuma y’amakuru yavugaga ko hari abaturutse hanze y’igihugu binjiye mu mugi wa Rugombo mu Ntara ya Cibitoke. SOS Media ivuga ko abanyarwanda bafashwe harimo abamaze muri komine ya Rugombo mu Burundi […]

Hari uruganda rugiye gukorera mu Rwanda moto zigura munsi ya Frw 600,000

Uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa LIFAN Industry Group rugiye kuzajya ruteranyiriza moto mu Rwanda zifite agaciro kari munsi ya Frw 600,000. Uru ruganda rusanzwe rukorera mu bihugu 117 byo ku Isi gusa rukaba rukorera muri Kenya, Tanzania, Somalia na Ethiopia. Uru ruganda rwamamamye mu gukora moto ntoya zigendera ku muvuduko wo hejuru zigura agera ku […]

Musanze: ‘Umupfumu’ yaciye akarongo umuturanyi we akarenze ahita apfa

Umuturage wo mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze, Nkorera Jean yapfuye urupfu rw’amayobera nyuma yo kurenga akarongo bivugwa ko kaciwe n’umupfumu batonganye. Radio na Tv 1 dukesha iyi nkuru bivuga ko Nkorera yahise apfa ako kanya akimara kurenga ako karongo. Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwabwiye TV/Radio1 ko rwatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri urwo […]

Papa na mama bari abakomando, njyewe mvuka ndi uw’akataraboneka- Barafinda Sekikubo

Barafinda Sekikubo Fred, umugabo w’imyaka 49 y’amavuko, wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2017 ubwo yashakaga kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ariko ntibyamukundira kubera kutuzuza ibyasabwaga, kuri ubu avuga ko agifite inzozi zo kuzayobora u Rwanda. Uyu mugabo bamwe bafata nk’umunyarwenya, avuga ko politiki imuri mu maraso by’umwihariko ko n’ababyeyi be bari abakomando. Ni mu kiganiro […]

Papa arafunze none namenye ko mama yasambanye n’umusore dukundana-Nkore iki?

Muraho neza! Nitwa Annet nkaba ndi umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko, mama ni umucuruzi, data akaba afunze. Kugeza ubu mfite icyo nshaka kubagishaho inama kuko namaze kumenya ko Mama yaryamanye n’umusore ubu dukundana. Uyu musore yakoze iwacu ari umushoferi wa Papa, aho afungiwe yakomeje akazi ariko aragahindurirwa biza no kurangira akavuyeho burundu ajya gukora ahandi. Mama […]

Gasabo: Abaturage barataka kubyutswa mu ijoro bakarazwa ku Murenge

Abaturage batuye ku nkuka z’igishanga cya Kacyiru mu Mudugudu wa Kigugu, akagari ka Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bari kwimurwa aho batuye ariko bigakorwa mu buryo bubahutaza aho ngo inzego z’ubuyobozi ziza kubabyutsa nijoro zikajya kubaraza ku biro by’umurenge wabo. Bavuga ko abashinzwe umutekano boherezwa kuza kubafata bakabakomangira mu […]

Dore ibyo ugomba kwitondera mu gutera akabariro ‘Ukanyaza umugore ahagaze’

Igikorwa cyo gutera akabariro hagati y’abashakanye kiri mu ngingo zikomeye yewe umuntu yanavuga ko ari nshingirwaho mu kubaka neza umuryango, ariko iyo iki gikorwa gikozwe nabi cyangwa se abashakanye ntibakivugeho rumwe, nta kabuza nta munezero urubonekamo. Uyu munsi tugarutse ku ‘Gutera akabariro ariko unyaza umugore’, ese iyo tuvuze kunyaza niko twese tubyumva ? bikorwa bite? […]

Perezida Kagame akomeje kugirira icyizere abo mu ishyaka PSD abaha imyanya ikomeye

vincent_biruta.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akomeje guha inshingano abayoboke b’ishya rya ‘ Parti Social Democrate’ (PSD) aho agenda abaha imyanya itandukanye mu buyobozi bw’igihugu. Ishyaka PSD kuri ubu rifite abarwanashyaka batanu bari mu nzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Muri aba harimo: Dr Vincent Biruta 1. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta wahawe uyu […]

Rubavu: Imisoro itemewe yakwa abacuruza ibikomoka kuri kariyeri ikomeje gutera igihombo

whatsapp_image_2019-11-05_at_09.04.49.jpg

Abakora ubucuruzi bwa kariyeri bo mu karere ka Rubavu bamaze iminsi batabaza, bavuga ko basoreshwa imisoro itemewe n’amategeko, Akarere gatwara ku Ikamyo y’umucanga, amabuye. Aho ku matafari 10.000F naho itaka akaba 5.000F mu gihe umucuruzi atwara nawe 10.000F yahembye abakozi muri aya mafaranga ndetse akongera agasora umusoro wa RRA buri gihembwe, kubungabunga ibidukikije byaho bakorera, […]

Kuba Umusilamu w’Umututsi byari ikibazo ku butegetsi bwo hambere

Iyi nyandiko kuyemeza no kuyihakana bisaba kubisesengura neza ukabona kugira uruhande ufata, cyane ko ibi byafatwa nk’ikibazo cy’ubwumvane ( communication). Gusa rero igikwiye ari ukwandika uziga (nuancer) kuko Abasilamu bigijweyo kubera impamvu zishingiye ku mateka yabo, naho Abatutsi baratotejwe, barahigwa kugeza kw’irimburwa ryabo kandi ryagiye ribaho mu bihe bitandukanye. Muri ibyo bihe byose siko abasilamu […]

Musanze/Cyuve: Abaturage barataka ubwambuzi bakorerwa n’abanyerondo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve bavuga ko barambiwe ubwambuzi bakorerwa n’abakora irondo (home guards) bigize abakozi nk’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro(RRA). Abaturage bavuga ko aba bita ‘homeguard’ bamaze kubamaraho ibyabo babaka forode barangiza nabo bakabyitwarira iwabo. Abashyirwa mu majwi ko bahungabanya umutekano w’abaturage barimo […]